Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE) cyihariye 1/2 cy’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu burasirazuba bwo hagati mu mwaka 2023.
Ibi bikubiye muri raporo ngarukamwa yashyizwe ahagararagara na RDB, aho yagaragaje ko u Rwanda rwohereje mu muhanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika (asaga Tiriyali 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda).
Urwego rwa servisi mu byo u Rwanda rwohereje mu mahanga rwinjije arenga miliyari 1 y’amadolari y’Amerika, habaho ukwiyongera kwa 18.4% ugeranyenye n’ayinjiye mu mwaka wabanje, serivisi zitangwa mu ndege akaba arizo zatumye habaho iri zamuka.
RDB itangaza ko u Rwanda rwinjije miliyari 2.47 z’amadolari y’Amerika ku byoherejwe mu mahanga binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka (ICBT). Naho ubucuruzi busanzwe bwari bufite agaciro ka miliyari 1. 67 z’amadolari y’Amerika (hafi tiriyari 2.1 z’amafaranga y’u Rwanda).
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 951.1$ (hafi 1,2 tiriyari z’amafaranga y’u Rwanda) bigaragaza inyongera ya 56,9%, cyane cyane yinjijwe n’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga.
Mu bindi bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa hakoreshejwe ubucuruzi busanzwe harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), rwoherejemo ibifite agaciro ka miliyoni 173.5 z’amadolari y’Amerika, bigaragaza inyongera ya 10.4% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibyoherejwe mu gihugu cy’u Bushinwa byari bifite agaciro ka miliyoni 83.9%, bigaragaza inyongera ya 5% ugeraranyije n’umwaka wabanje, Hong Kong rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 44.1 z’amadolari y’Amerika n’inyongera ya 2.6%.
Mu Bwongereza hoherejweyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyini 37.3% bingana n’inyongera ya 2.2% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibicuruzwa byoherezwa n’u Rwanda ku kigero cyo hejuru birimo, ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro ya Gasegereti, wolfram na tantalum (coltan), ibigori, ingano, ibikomoka ku matungo n’ibindi.
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) n’Isoko ryo muri UAE, yagaragaje ko byatumye habaho ubwiyongere bw’ibyoherezwa n’u Rwanda mu Burasirazuba bwo hagati, birimo ibicuruzwa byiganjemo avoka, imbuto ziribwa, n’imboga.
RDB itangaza ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir, mu 2023 yatwaye toni 4 595 z’imizigo, yiganjemo iyoherejwe mu mu Mujyi wa Dubai( igicumbi cy’ubucuruzi muri UAE), mu Bwongereza no mu Bubiligi.
INZIRA.RW