Mu gihe hashize iminsi mike igihembwe cy’ihinga cya 2025A gitangijwe, kugeza ubu hamaze guterwa ibihingwa byatoranyijwe kugeza kuri 85%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko imvura y’umuhingo yari iteganyijwe gutangira kugwa hagati ya tariki 10-20 ariko itangira kugwa mu misozi miremire hagati ya tariki 1-10 Nzeri, ibigaragaza impinduka mu kugwa ku imvura.
Dr Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi wa RAB, avuga ko ibigori n’ibishyimbo kubitera bigeze kuri 85%. Ni mugihe umuceri wo bamaze kuwuhinga.
Umuyobozi wa RAB, Dr Ndabamenye avuga ko urebye iteganyagihe bigaragara ko imvura izacika kare n’ubwo itaguye neza bityo hagomba gufatwa ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.
Gusa n’ubwo imvura yatinze kugwa ariko ngo abahinzi bakanguriwe guhinga kare ku buryo ibyinshi mu bihingwa byamaze guterwa.
Ati “Mu mibare usanga nk’igihingwa cy’umuceri abahinzi barimo kurangiza gutera, wareba igihingwa cy’ibigori ari cyo duhinga cyane, nko mu cyumweru gishize twari turengeje 85%, n’igihingwa cy’ibishyimbo na cyo turengeje 85%. Aho imvura yaguye kare abahinzi bitabiriye guhinga kandi hagiye hashyirwaho ubukangurambaga kugira ngo bihutishe ihinga n’itera”.
Yavuze ko aho u Rwanda ruhageze magingo aya mu bijyanye no gutera imbuto z’indabanura atari habi n’ubwo ikirere kitagenze neza.
Yagize ati “Aho duhagaze ubu rero ntabwo ari habi, tumaze kurenza 85% yo gutera ibihingwa byatoranyijwe, tuba tuvuga ibigori, ibishyimbo, umuceri, imyumbati, ingano, soya, ibirayi n’imboga n’imbuto.”
Ku bihingwa bikenera amazi menshi nk’umuceri n’ibigori, RAB ivuga ko kuko bigaragara ko imvura izacika kare harimo gufatwa ingamba zo gufasha abahinzi ngo aho bishoboka bizuhirwe.
Dr Ndabamenye yavuze ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere igihingwa cy’imigozi y’ibijumba by’umwihariko ifite Vitamini A ifite akamaro mu kurwanya imirire mibi.
Ati “Abahinzi bagejejweho imigozi mu buryo butandukanye kandi Leta irabunganira. Iyo migozi iterwa mu tubande cyangwa se mu migende ahantu hari amazi make, ku buryo dushobora kunganira ihinze ku misozi.
RAB ivuga ko imyumbati imaze guterwa ku kigera cya 50%, ndetse abaturage barasabwa guhinga iki gihingwa kuko na cyo kibarinda gusonza kandi gihingwa mu gihugu hafi ya hose.
Kurundi ruhande, hari gushyirwa imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi bw’ibitoki ndetse n’ibiti by’umwihariko iby’imbuto ziribwa, hagamijwe kwimakaza ibihingwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
RAB yatangaje mu gihembwe cy’ihinga 2025 A, byari biteganyijwe ko hazahingwa ku butaka buhuje ku bihingwa byatoranyijwe bungana na hegitari 802,637.
Ku bigori hazahingwa hegitari 274,379, hegitari 361,901 z’ibishyimbo, hegitari 59,453 z’ibirayi, hegitari 16,605 z’umuceri, hegitari 66,426 z’imyumbati, hegitari 7,305 za soya, hegitari 8,078 z’ingano na hegitari 8,491 z’imboga.
INZIRA.RW