Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Muhanga: Korora amafi byabakuye mu bukene bibasiga ifaranga
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukunguUbworozi

Muhanga: Korora amafi byabakuye mu bukene bibasiga ifaranga

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 18/09/2025
Share
Ubworozi bw'amafi bwabakuye mu bukene
SHARE

Abagize Koperative Ifi ya Gikeri (KOFIGI) y’aborozi b’amafi iherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, baravuga ko nyuma yo kwinjira muri ubu bworozi byabafashije gutera imbere, bamwe bakaba batagisaba umunyu.

Mukama Isabelle umwe mubagize Koperative Ifi ya Gikeri avuga ko kuba muri iyi koperative nk’umudamu byamufashije kwiteza imbere kimwe n’abaturanyi.

Ati “Rero kuba muri iyi Koperative y’ubworozi bw’amafi, byafashuije kuva kugusaba umugabo buri kintu cyose ahubwo, nsingaye mbasha kwinjiza amafaranga agera kubihumbi 300 ku kwezi, ku buryo mu myaka maze muri koperative maze gukuramo amatungo arimo n’inka eshatu zifite agaciro ka miriyoni imwe n’igice.”

Mugenziwe Hakizimana Jean de Dieu na we babana muri iyi nkoperative y’abarobyi ya Gikeri, avuga ko kuba muri koperative byatumye ava kuguca inshuro ahubwo aba umworozi ukoresha n’abandi bakozi.

Yagize ati “Nakubwira ko mbere ntaraza muri Koperative ngo nkore umwuga w’uburobyi n’ubworozi bw’amafi, nabagaho nsha inshuro, ariko kuri ubu ndi umworozi w’inka ebyiri naguze ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda, zombi kubera  uyu mwuga w’ubworozi bw’amafi mbikesha kuba muri koperative, ku buryo nanjye nkoresha abakozi barenze batatu mpemba ngo bampingire isambu kandi mbishuri 1500 ku munsi, rero navuga ko kuba muri koperative byampinduriye ubuzima.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) Kagabo Roge, ushinzwe igenzura ry’amakoperative, avuga ko koperative iyo icunzwe neza igirira akamaro abanyamuryango.

Agira ati “Ni byo koperative iyo ikora neza abayobozi bayo bakorera mu mucyo ifasha abanyamuryango gutera imbere, ari na yo mpamvu duhora dukangurira Abanyarwanda kwi bumbira mu makoperative nibabe ba nyamwigendaho, kuko hari byinshi bashobora kugeraho igihe barikumwe n’abandi cyane cyane nko kubonera hamwe inguzanyo ifasha cyangwa n’abaterankunga babafasha mu mishanga baba bariyemeje nka koperative.”

Kuri ubu Koperative Ifi ya Gikeri (KOFIGI), ikorera ubworozi bw’amafi mu gishanga cya Gikeri kiri mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 15 barimo abagore batanu n’abagabo batanu hamwe na batanu b’urubyiruko.

Umusaruro w’amafi bamaze gucuruza uyu mwaka umaze kubazanira inyungu ya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubworozi bw’amafi byabahaye gukirigita ifaranga

INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?