Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko ishoramari u Rwanda rwakoze mu myaka icumi ishize ritanga icyizere cyo kugera mu bihugu bifite ubukungu buringaniye mu 2035.
Icyerekezo u Rwanda rwihaye nuko mu mwaka wa 2035 ruzaba rufite ubukungu buri ku rugero ruringaniye ndetse rukaba mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.
Ibi ninabyo byatumye hakorwa ishoramari rinyuranye harimo kuzamura urwego rw’inganda, ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo mu ngeri zinyuranye n’irindi shoramari rigamije kugeza u Rwanda muri iki cyerecyezo.
Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko u Rwanda mu myaka icumi ishize rwakoze byinshi birimo kuresha abashoramari no kubaka ubukungu budashingiye cyane ku buhinzi n’ubworozi, ndetse bitanga icyizere cyo kugeza igihugu mu bifite ubukungu buringaniye mbere ya 2035.
Nathan Gashayija, umusesenguzi mu bukungu avuga ko ibyakozwe n’u Rwanda birwemerera kuba mu bihugu bifite ubukungu buringaniye.
Ati “Duhereye ku cyiciro cy’imibereho myiza y’abaturage, iyo uvuze uburezi, ubuvuzi, ukavuga na ya myaka yo kurama ubu turi hejuru ya 67, ni ukuvuga ngo ku muturage rero bivuze ko hari icyerekezo igihigu kijyamo, ikindi bisobanuye nuko abantu bari batunzwe no guhinga gusa hari indi mirimo yongera agaciro kuri bwa buhinzi bakora, ntabwo bagihingira kurya gusa banahingira amasomo, bongera agaciro ku byo bahinga bakabigurisha.”
Akomeza agira ati “Ikindi bisobanuye ku muturage nuko dushobora kubona inganda zikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ntibibe gukora inganda gusa hakabaho no kohereza mu mahanga, ibyakorewe muri izo nganda zacu hakabaho gusagurira amasoko mpuzamahanga…. u Rwanda rero mu by’ukuri nshingikiye ko basaba kuba muri Middle Income countries, kandi nawe ubanze urebe ibyakoze, aho imikino yazamuye ubucuruzi, ubukererugendo, ibyambu imbere mu gihugu, imihanda ihuza uturere n’utundi. Ni ibipimo byinshi ubona ukabona ko rwakemererwa kuba mu bihugu bifite ubukungu buringaniye”
Ibi binashimangirwa na Teddy Kaberuka, gusa akavuga ko hari ahagicyenewe imbaraga cyane cyane umuturage afashwa kwihaza mu byo akora N.
Yagize ati “Kugirango tuhagere hakwiye kubakirwa ku byagezweho, niba dufite abaturage bari mu buhinzi bakomeze bafashwe babone ifumbire, imbuto, bigishwe kugirango icyo yinjizaga kiyongere kuko ubu ntiturahagera. Niba tuvuga ubucuruzi, abacuruzi bagomba gufasha hakajyaho ingamba zitandukanye zizamura ubucuruzi ku buryo ucyeneye inguzanyo ayibona ayo acuruza akiyongera.”
Teddy Kaberuka anagaragaza ko gahunda yo guhanga imirimo mishya ikwiye gushyirwamo imbaraga kuko ubukungu buteye imbere butagerwaho mugihe urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda rudafite akazi.
Mu gihe abantu bafite akazi ashimangira ko bibafasha kubona iby’ibanze nkenerwa no kugira ibyo bazigama kuko ubwizigame bw’abanyarwanda bukiri hasi, ndetse kwizigamira nibyo bizamura ishoramari.
Abasesenguzi bavuga kandi ko mu gihe u Rwanda ruzagera mu bihugu bifite ubukungu buringaniye bizagirwamo imbaraga n’abanyarwanda ubwabo harimo kuzamura umusaruro mu ngeri zose z’ubukungu haherewe ku buhinzi n’ubworozi burimo abanyarwanda benshi.
Banki y’Isi igaragaza ko kugirango igihugu cyemererwe kujya mu bihugu bifite ubukungu buringaniye cyo ku rwego rwo hasi bisaba ko umuturage aba yinjiza amadorali ari hagati ya 1036$ na 4045$. Naho mu cyiciro cy’ubukungu buringaniye cyo ku rwego rwo hejuru bisaba umuturage kuba yinjiza amadorali 3046$ na 12,535$. Harebwa kandi n’uburyo ubukungu bwazamutse mu myaka 10 ishize.

INEZA Marianne/INZIRA.RW
