Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’intwari i Remera mu mujyi wa Kigali.
Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe intwari z’igihugu, mu rwego rwo kuziha icyubahiro no kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa byaziranze.
Kuri iki Cyumweru, tariki 1 Gashyantare 2026, ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe ku gicumbi cy’intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Aho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.
Perezida Kagame na Madamu bamaze kunamira intwari z’igihugu no gushyira indabo ku cyimenyetso cy’ubutwari, hakurikiyeho Amb Prof Charity Manyeruke wari uhagarariye abadipolomate bakorera mu Rwanda, aho nawe yunamiye intwari z’u Rwanda akanashyira indabo ku cyimenyetso cy’ubutwari.
Nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari aba banyacyubahiro bafashe umunota wo kuzirikana intwari z’igihugu zatabarutse.
Kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32 insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’ubumwe bw’abanyarwanda inkingi z’iterambere”.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo Perezida wa Sena, Kalinda François-Xavier, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Makantaganzwa Domitille na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude.
Hari kandi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal n’abandi banyacyubahiro barimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarak Muganga n’umuyobozi wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye.
Intwari u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Intwari zitakiriho zirimo umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba bashakira u Rwanda ibyiza.
Muri iki cyiciro cy’Imanzi harimo kandi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 akaza no kurugwaho ku itariki ya 2 Ukwakira mu 1990.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Icyiciro cya gatatu cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruherutse gutangaza ko hari abantu barenga 30 bakiriho bari gukorwaho ubushakashatsi ngo bazemezwe nk’Intwari z’Igihugu cyangwa bahabwe imidali n’impeta.



INZIRA.RW
