Amin Miramago yagizwe umuyobozi Mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF asimbuye Stephen Ruzibiza, wari muri izo nshingano kuva mu 2015.
Amin Miramago yari asanzwe ari umuyobozi w’urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, ICPAR, kuva mu 2017.
Ibi bikozwe mu gihe PSF ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Miramago ahawe izi nshingano mu gihe PSF iherutse gutora abayobozi bashya barangajwe imbere na Twagirumukiza François ushyize imbere ibirimo gushyira ingufu mu kigega gishya cy’ubwishingizi bw’abacuruzi ndetse no gukangurira abacuruzi gukora amasaha 24.
Twagirumukiza yavuze ko mu myaka itatu iri imbere bazakorana n’abanyamuryango babegereye by’umwihariko mu kubakangurira gahunda yo kujya mu kigega cy’ubwishingizi bw’ubuzima bwabo.
Iki kigega kimaze igihe gito gitangiye kuko ubu kirimo hafi abacuruzi 900 gusa.
Ni ikigega cyo kwisungana kw’abacuruzi badashoboye kugura ubundi bwishingizi, bagatanga amafaranga abagoboka mu gihe cy’ibyago.
Hari kandi ikibazo kijyanye no gukora amasaha yose y’umunsi ndetse n’iminsi yose ku buryo hakomeza kuboneka abatanga serivisi igihe cyose, ibyo bikazakemura ikibazo cy’abinubira kubura serivisi mu masaha y’ijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru.
Ibi bimwe mu bishyizwe imbere na PSF, aho Amin Miramago azafasha mu kubigeraho no kurushaho kuzamura uruhare rwa PSF mu iterambere ry’Igihugu.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe muri ICPAR, Amin Miramago yayifashije mu kuba umunyamuryango uhoraho w’urugaga rw’ababaruramari b’umwuga ku ruhando mpuzamahanga.
Yafashije kandi mu mpinduka zitandukanye zigamije gufasha mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta, binyuze mu kwemeza amategeko mpuzamahanga yerekeranye no kubarura imari hagamijwe gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

INZIRA.RW
