Abanyamuryango ba Isoko Sacco Gasabo bavuga ko yababereye imbarutso y’iterambere, ibafasha kwagura ibikorwa by’ubucuruzi no kugera ku rwego rwiza rw’imibereho binyuze mu nguzanyo ibaha. Ibi babigarutseho ku wa 22 Ugushyingo 2026, mu Nteko Rusange y’iyi Sacco yabereye mu Mujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko ubu ifite ubushobozi bwo guha umunyamuryango umwe inguzanyo igera kuri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Cyiza Anitha, umunyamuryango wa Isoko Sacco ishami rya Kimironko, avuga ko mu myaka ibiri ishize yari umucuruzi uciriritse, ariko ubu akaba afite iduka riranguza ibicuruzwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, abikesha inguzanyo yahawe n’iyi Sacco.
Agira ati “Maze kugera ku bintu byinshi. Nari umucuruzi ucuruza ku rwego ruto, ariko ubu ndacuruza nkanaranguza. Ikindi kandi maze kugura ikibanza, nkaba narabigezeho mbikesha inyungu nkura mu bucuruzi natangije n’amafaranga nahawe na Sacco.
Isoko Sacco y’ubu itandukanye n’iyo twari tuzi mbere yatangaga amafaranga make. Ubu ifite ubushobozi bwo guha umunyamuryango amafaranga akeneye, icyangombwa ni ukugaragaza icyo azayakoresha no gusobanura uburyo azishyura inguzanyo.”
Izi mpinduka mu mikorere ya Sacco zishimangirwa na Nyiramabazi Nakure, wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, uvuga ko kubona inguzanyo byarushijeho kumworohera, ndetse n’igihe cyo kuyishyura kikongerwa.
Agira ati “Hari inguzanyo zihuse ubona mu gihe gito, nko mu minsi 15. N’iyo ushaka inguzanyo y’igihe kirekire, ubu igihe cyo kuyishyura cyarongerewe. Cyavuye ku mezi atandatu, nyuma kigera ku mwaka, ubu kikaba gishobora kugera ku myaka itanu.
Ubu nshobora gukora ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nkoresheje inguzanyo. Ibyo byose byaturutse ku nguzanyo nto natangiriyeho, nkagenda nyibyaza umusaruro. Byatumye nanjye ndushaho gutinyuka, ubu nkabona ko Sacco ari ikitegererezo gishobora kudufasha kuva ku rwego rumwe tukagera ku rundi.”
Kugeza ubu, Isoko Sacco Gasabo ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 160, imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Nteko Rusange yabaye ku wa 22 Ugushyingo 2026, abanyamuryango bagaragarijwe ko mu mwaka wa 2026 bungutse miliyari imwe na miliyoni zisaga 549 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari imwe na miliyoni zisaga 300 mu mwaka wa 2025.
Banagaragarijwe ko bafite imari shingiro ingana na miliyari umunani na miliyoni zisaga 119 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ubutegetsi wa Isoko Sacco Gasabo, Ndizihiwe Boniface, avuga ko guhuza Sacco z’imirenge 15 yo mu Karere ka Gasabo byongereye ubushobozi bwazo, bituma zishobora gutanga inguzanyo zisumbuyeho ugereranyije n’izo zatangaga mbere.
Agira ati “Mbere, Sacco nini ntiyashoboraga gutanga inguzanyo irenze miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ubu tugeze aho dutanga inguzanyo ziri hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 300. Ibi bigaragaza ko Sacco ikomeje gukura kandi ko kwihuza byatanze umusaruro ufatika.
Ikindi ni uko inyungu ku nguzanyo yari kuri 24% igihe Sacco zatangiraga, ariko ubu ikaba yaragabanutse ikagera kuri 19%. Ibi bituma umuturage cyangwa umunyamuryango abasha kwibona muri Sacco no kubona inguzanyo ku nyungu itamuhenze.”
Isoko Sacco kandi ni imwe muri Sacco zimaze gushyirwa muri gahunda ya E-Cash, uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga mu buryo bwihuse. Muri iyi Nteko Rusange, hagaragajwe ko abanyamuryango barenga ibihumbi 12 bamaze gukoresha ubu buryo.
Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) y’umwaka wa 2025-2026 igaragaza ko muri Gashyantare 2026, Sacco zo ku rwego rw’imirenge zari zimaze guhuzwa, hasigara 30 gusa zo ku rwego rw’uturere.
Iyo raporo inagaragaza ko kugeza muri Kamena 2026, izi Sacco zari zifite umutungo wa miliyari 371.5 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 2.1% by’umutungo w’urwego rw’imari mu Rwanda.

UBUREZI.RW
