Kwizera Dany umusore ukora ibijyanye no kumurika imyambaro igezweho bizwi nko kumurika imideri aravuga ko aka kazi ari keza ku rubyiruko kuko bakuramo amafaranga abateza imbere. N’ubwo uyu musore avuga ibi ariko agaruka no ku myumvire y’ababyeyi n’abandi bantu ikunze kuba inzitizi ku bana bamwe na bamwe bavuga ko ugiye gukora aka kazi aba agiye mu burara, kwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa amatabi n’ibindi bikorwa bibi.Dany avuga ko izo ngeso mbi yazirinze ubu uyu mwuga ukaba umutunze kandi unamuha icyizere cy’ahazaza heza.