Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Batangiye bizigamira igiceri cy’100 none bageze ku mutungo urengeje Miliyoni 400
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Made In Rwandaubukungu

Batangiye bizigamira igiceri cy’100 none bageze ku mutungo urengeje Miliyoni 400

Inzira
Yanditswe 17/05/2021
Share
SHARE

Ni abagore bo mu murenge wa Rusenge mu Kagari ka Bunge bibumbiye muri koperative Nyampinga, batangiye ari amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya, ariko kuri ubu bahinga kawa, bakayitunganya, bakayigurisha mu mahoteli akomeye no mu ndege hirya no hino ku isi.

Inzira y’iterambere ry’aba bagore yatangiye bagira igitekerezo cyo guhuza imbaraga muri 2005, bigabanyamo amatsinda yose hamwe agizwe n’abagore 85, bakizigamira amafaranga y’u Rwanda 100 ku cyumweru.

Ubwo bwizigamire bwabo ngo bwabagiriye akamaro cyane, kuko hari bamwe muri bo bahuraga n’ibibazo birimo nko kunanirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura ibikoresho by’ishuri by’abana babo n’ibindi, amatsinda akabaguriza bigakemuka.

Mukangango Esther, Perezida wa Koperative Nyampinga, mu buhamya yahaye Inzira.rw yavuze ko nyuma baje gusanga kwizigamira gusa bidahagije, basaba ubuyobozi imirima ya Leta yapfaga ubusa binjira mu buhinzi bwa kawa.

Ubuhinzi bwabo bwatanze umusaruro mwiza uko iminsi yagiye ishira, biza kugera aho ibitekerezo byaguka binjira mu mushinga wo kubaka uruganda rutunganya umusaruro wa kawa babigiriwemo inama n’abantu ndetse n’inzego zitandukanye.

Mukangango yakomeje avuga ko bagerageje kujya muri banki gushaka inguzanyo yo kubaka urwo ruganda, bikaba ngombwa ko basabwa gutanga ingwate y’inzu zabo bari batuyemo.

Ati “Iyo ngwate ya banki yateye ubwoba bamwe mu banyamuryango batinyaga ko koperative yahomba inzu batuyemo zigatezwa cyamunara, bituma bamwe babivamo koperative isigaramo abanyamuryango batarenze 15.”

Baje kubona abaterankunga

Nyuma ngo baje kugira amahirwe haza umushinga witwa Sustainable Harvest urabahugura, ndetse ubasaba kongera abanyamuryango ubundi ubaha inguzanyo yabunganiye mu kubaka uruganda bari bafite mu mishinga.

Muri 2015 nibwo batangiye kohereza ikawa itunganyije ku masoko bari barangiwe n’abaterankunga babo, maze ku ikubitiro babona inyungu y’amafaranga asaga miliyoni 9.

Inyungu babonaga ku mwaka yakomeje kuzamuka kugeza ubwo muri 2018 bungutse amafaranga asaga Miliyoni 110.Inyungu bagiye babona yabafashije kwishyura amafaranga babaga bagurijwe n’umuterankunga wabo ndetse akabafasha mu kwagura ibikorwa remezo no guteza imbere abanyamuryango.

Imibereho yabo yarahindutse

Mukangango avuga ko abanyamuryango ba Nyampinga babasha kubona mituweli ku gihe, bakishyurira minerval abana babo, hari abiguriye amatungo, ibinyabiziga, abubatse inzu zo guturamo n’ibindi, kandi ngo baranasirimutse cyane.

Ati “Barasirimutse cyane bajya i Kigali mu nama bakarara mu mahoteli akomeye nka Marriott, Serena hotel ho ni nk’iwabo kandi nanjye by’umwihariko koperative yatumye nurira indege njya mu bihugu bitandukanye nko muri Ethiopia n’ahandi nitabiriye inama.”

Kuri ubu iyi koperative ifite aho bakirira kawa, imashini yoza kawa, ibiro bigezweho, ububiko bw’umusaruro ndetse na laboratwari isuzumirwamo uburyohe bwa kawa.

Umuyobozi wa Nyampinga kandi avuga ko muri uyu mwaka ushize bari bafite gahunda yo kugura imodoka ibafasha gutwara umusaruro, ariko bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, gusa ngo uko biri kose bazayigura vuba.

Kuri ubu iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 235 ifite abakiriya mu mahoteri akomeye yo mu Rwanda, muri Rwanda Air, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Danemark n’ahandi.

Inzira baciyemo ikwiye kubera abandi isomo

Mukangango Esther uyiyobora ahamya ko imaze kugira umutungo ubarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 400.Ashingiye ku mafaranga bagezeho n’ayo batangiriyeho, asaba abanyarwanda gukura amaboko mu mufuka bagakora, kandi bakagira inzozi nziza bakanaharanira kuzigeraho.

Yagize ati “Aho twavuye n’aho tugeze ni urugero rwiza rw’uko nta kure umuntu atava ndetse ntan’aho atagera igihe yabigambiriye kandi agakura amaboko mu mufuka agaharanira kubigeraho.

Abanyarwanda cyane cyane abagore nabagira inama yo gukunda umurimo kandi bagaharanira kuwunoza, ibisigaye Imana nayo izabibafasha.

Kawa yahinduye ubuzima bw’abagore bibumbiye muri Nyampinga
Ubu iyi koperative imaze kugira abanyamuryango 235
Laboratwari basogongereramo kawa
Inzira 17/05/2021 17/05/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?