Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Kigali:Yarangije kwiga Kaminuza ubu ni umudozi w’inkweto ukomeye
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Uncategorized

Kigali:Yarangije kwiga Kaminuza ubu ni umudozi w’inkweto ukomeye

Inzira
Yanditswe 27/05/2021
Share
SHARE

Nshimiyimana Wellars ufite impamyabumenyi ya Mechanical Engeneering yakuye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya IPRC Gishari, avuga ko yarenze imyumvire yo kumva ko yize Kaminuza agahora ategereje akazi, ahubwo ahitamo kwihangira umurimo wo gukora inkweto amakofi n’imikandara none byamuteje imbere.


Uyu mugabo warangije kwiga Kaminuza mu mwaka wa 2019, igitekerezo cyo gutangira aka kazi gatandukanye n’ibyo yize cyaje ubwo yashakaga akazi kajyanye n’ibyo yiza yewe akanakabona, ariko agasanga nta musaruro ufatika kamuha uretse kumutera imvune gusa.


Yagize ‘’Igitekerezo rero aho cyavuye, hari uwo dukorana ubu ngubu ,we yarasanzwe abikora( imikandara,inkweto n’ibindi) ariko bitari iby’umwuga kubera ko we yari asanzwe yarabyize mu gihe cy’amezi atandatu,…noneho tuvuye kwiga uwo mugenzi wanjye hari undi muntu yakoreraga, tubiganiraho kuko yari abimenyereye ambwira uko byunguka numva hari ikintu kivamo ni bwo twahakuye igitekerezo cyo kwikorera, rero dukusanya amafaranga twari dufite tugura ibikoresho by’ingenzi turatangira turakora’’.

Uyu mwuga wamugejeje ku iterambere rishimishije


Nshimiyimana Wellars avuga uyu mwuga akora umaze kumugeza kuri byinshi by’iterambere dore ko ari umugabo wubatse ufite umugore ndetse yaniyubakiye inzu biturutse kuri uyu mwuga akora, n’ibindi byinshi avuga ko atashobora kurondora.


Ati’’Ndebye ku nyungu maze kubikuramo zo ni nyinshi, ndi umupapa ndubatse nashatse umugore mfite n’umwana kubera aka kazi, nkora ubukwe aha ni ho amafaranga yavuye.Ibikoresho twatangiriyeho si byo dufite ubu kuko twatangiye nta mashini idoda dufite, ubu twarayiguze, mu by’ukuri twateye imbere, kandi urebye amafaranga yo kurya araboneka ndetse kandi hari n’andi mafaranga aboneka tukizigamira’’.


Agira inama urubyiruko yo kudasuzugura akazi

Nshimiyimana Wellars avuga ko nyuma yo kubona ko kwikorera ari inzira nziza yo gukora bya kinyamwuga, kandi byamuteje imbere ugereranije n’akazi yagiye akora hirya no hino kajyanye n’ibyo yize, agira inama urubyiruko n’abandi bantu ko badakwiye gusuzugura akazi, ahubwo ko bakwegeranya imbaraga n’ubushobozi bagakora bakiteza imbere.


Ati’’ Inama nagira urubyiruko, kuba yumva ko yasoje Kaminuza cyangwa yasoje amasomo ye mu gihe runaka ntibyamubuza gushaka icyo yakora kuko imirimo irahari kandi ibyara inyungu cyane.”


Isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship) rikwiye kubyazwa umusaruro


Nshimiyimana avuga ko mu Rwanda mu mashuri atandukanye bigisha isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship) ariko ugasanga abanyeshuri batariha agaciro, mu gihe barangije kwiga ugasanga birirwana amabaruwa asaba akazi aho gushaka uko bahanga imirimo ibateza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.


Uyu mugabo waretse ibyo yaminujemo akajya kwikorera avuga ko bidakwiye, ati:’’..Ikindi mu mashuri iyo twiga hari isomo twiga ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship) bakagombye kurikuramo amasomo hanyuma bakishakamo impano ishobora gutuma bihangira imirimo’’.


Leta na yo ishyigikiye kwihangira imirimo kw’abarangije Kaminuza.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko abanyeshuri bize Kaminuza bakwiye kumva ko kwiga ari uburyo bwiza bwo kubahumura bikabatera ubushishozi bwo kuba batekereza icyo bakora bihangiye cyabateza imbere.

Gatabazi Pascal, umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi yagize ati:’’Umuntu iyo agize amahirwe akiga aba yaguye imitekerereze ku buryo yabona umuha akazi, yabona umufasha, yabona mugenzi we bafatanya bakabona icyo bikorera birashoboka, dufite n’ingero nyinshi z’ababikoze’’

Imashini Nshimiyimana Wellars yifashisha mu budozi bw’inkweto
Inzira 28/05/2021 27/05/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?