Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Hagiye gutangira uruganda ruzajya rugura amacupa n’indi myanda ya ‘Plastique’
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Uncategorized

Hagiye gutangira uruganda ruzajya rugura amacupa n’indi myanda ya ‘Plastique’

Inzira
Yanditswe 05/06/2021
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, n’Urugaga rw’Abikorera, PSF, bashyize ahagaragara umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rugura imyanda ya plastique rukayitunganya igakorwamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ni umushinga wamuritswe kuwa 4 Kanama 2021, mu gikorwa cyahujwe n’umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, usanzwe uba tariki 5 Kanama ku rwego rw’Isi.

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzajya rugura imyanda ya ‘Plastique’ ku mafaranga 90 Frw ku kilo kimwe, bisobanuye ko umuturage wabashije gukusanya ibiro 100 azajya ahembwa amafaranga agera ku bihumbi 9 Frw.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gutangiza uyu mushinga, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko uru ruganda ruzagira uruhare mu kurengera ibidukikije ariko nanone rukazazanira iterambere abanyarwanda bashoboye gutoragura imyanda ya plastique.

Ati “Tuzakangurira abantu gukusanya iyo myanda bakayishyikiriza abazayitunganya. Uyu mushinga uzatera akanyabugabo abanyarwanda kugira ngo be kongera kujugunya plastique mu bidukikije, mu rusobe rw’ibinyabuzima ahubwo babizane bari bubibonemo inyungu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Robert Bapfakurera, Umuyobozi Mukuru wa PSF yashimye ko magingo aya hari abikorera bamaze kumva akamaro k’uyu mushinga ndetse bakaba bamaze gutanga amafaranga asaga Miliyoni 6,9, gusa agasaba n’abandi gushyiraho akabo.

Yagize ati “Hakenewe ibintu byinshi murabizi ko izi plastique zikoreshwa mu bintu bitandukanye kandi zigakoreshwa n’abantu, hakenewe ubushobozi burenze ubwa miliyoni 6.9 Frw kugira bishobore gukorwa neza.”

Kugeza magingo aya uruganda rwa Inyange Industry, Sulfo Rwanda, Bralirwa, Ese Urwibutso n’izindi nganda zamaze gutanga umusanzu w’amafaranga kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Muri uyu mwaka wa 2021 umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusubiranye indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima”.

Amasezerano yamaze gushyirwaho umukono, umushinga uratangira muri uyu mwaka
Minisitiri w’ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano
Inzira 05/06/2021 05/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?