Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Nzabagerageza warangije amashuri yisumbuye yatejwe imbere no kwikorera imizigo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Uncategorized

Nzabagerageza warangije amashuri yisumbuye yatejwe imbere no kwikorera imizigo

Inzira
Yanditswe 06/06/2021
Share
SHARE

Umugabo witwa Nzabagerageza Frederic bakunze kwita Munyeshuri, yishimira ko umwuga wo gutwaza abantu imizigo (ubukarani ngufu) bumaze kumuteza imbere ku rwego rushimishije, n’ubwo hari abamuca intege bamubwira ko akazi akora ari ak’abataragize amahirwe yo kwiga.

Nzabagerageza ufite imyaka 28 y’amavuko, atuye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.Avuga ko yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015,mu  ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi(HEG).

Uko yinjiye muri aka kazi (Ubukarani ngufu)

Byose bijya gutangira, Nzabagerageza yarangije amashuri yisumbuye ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza, anagerageza gushakisha akazi hirya no hino arakabura.Avuga ko yanagerageje gushaka uko yakwinjira muri Polisi y’igihugu, ariko nabyo ntibyamukundira.

Amaze gushoberwa, uyu mugabo nibwo yafashe umwanzuro wo kwanga kwirirwa yicaye ashyize amaboko mu mifuka, yiyemeza gutangira akazi ko gutwaza abantu imizigo, gupakira no gupakurura imodoka.

Ati: “Nabonye kwiga kaminuza bidakunze, naje gukora mu isoko mbona birampiriye ndakomeza ndakora none bimaze kungirira akamaro”.

Nzabagerageza mu buhamya bwe akomeza avuga ko nyuma y’imyaka ibiri akora ako kazi k’ubukarani, yaje kwigurira ikibanza aracyubaka ndetse ashaka umugore byose abikesha uwo mwuga we.

Ati: “Aka kazi ntari nakajyamo nari ndi vide (Nta kintu afite), ariko ubu naguze ikibanza nubaka inzu, ubu mfite umugore namushakiye igishoro arakora ubu nta kibazo dufite mu rugo kandi mbikura muri aka kazi”.

Abamuca intege yabimye amatwi

Nzabagerageza akomeza avuga ko mu gihe aba ari mu kazi, hari abantu benshi bamuca intege bakavuga ko gukora akazi ko gupakira imizigo no kuyipakurura bigenewe abatarashoboye kugana ishuri, bavuga bati “N’ubundi imitwe itarize ni yo yaremewe kwikorera imizigo”, ariko ibyo akabyirengagiza.

Yemeza ko mu myaka isaga 6 amaze muri ako kazi, yavumbuye ibanga ryo kwiteza imbere ko uguhembwa menshi, ariko ni ugukorera ku ntego.

Yagize ati “Iyo ufite intego ushaka kubaka ushobora kuvuga ngo uyu umwaka nshobora kuba maze kubona isakaro ry’amabati mirongo ine wenda, gutyo nta cyatuma udakora pe, urakora bikemera iyo ufite intego”.

Akebura abinemfaguza akazi

Nzabagerageza avuga ko hari bamwe mu rubyiruko bagiye baganira bakamubwira ko aka kazi akora batagakora kandi nyamara babibona ko we kamuteje imbere.

Asanga icyo ari ikibazo gikomeye cyane, kuko kumva umushomeri arahira agatsemba ko hari akazi atakora niteye impunge z’ahazaza h’igihugu.

Inama agira urwo rubyiruko ni ugukora bakiteza imbere kandi bakirinda guhitamo amafaranga bazahembwa, akavuga ko n’ubwo batangira bakorera amafaranga 500 ku munsi cyangwa amafaranga 1000 agwira bakaba bayashingiraho bakora igikorwa cy’iterambere.

Nzabagerageza yishimira intambwe amaze gutera abikesha ubukarani
Inzira 06/06/2021 06/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?