Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Pariki y’Ibirunga yashyizwe mu byanya nyaburanga 9 bya mbere bibereye ubukerarugendo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

Pariki y’Ibirunga yashyizwe mu byanya nyaburanga 9 bya mbere bibereye ubukerarugendo

superadmin
Yanditswe 09/06/2021
Share
SHARE

Pariki y’Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y’ u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa Karindwi mu hantu icyenda mukerarugendo ugeze muri Afurika atagomba kurenza ingohe.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’umufotozi mpuzamahanga, witwa Sara Kingdom agaragaza ko Pariki y’Ibirunga iri mu hantu heza ba mukerarugendo baje muri Afurika bakwiye gusura.

Iyi Pariki ikora kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse na Uganda Ni imwe muri Pariki nke zikigaragaramo ingagi kandi zicunzwe neza.

Imaze kwamamara kubera umuhati wa Leta y’u Rwanda wo kurinda ingagi kugira ngo ziticwa na ba rushimusi, ndetse ibyana byazo bikitwa amazina buri mwaka.

Sarah Kingdom yongeye kubwira ababa bitegura gusura iyi pariki ko bakwiye kubisaba hakiri kare kugira ngo ubusabe bwabo busuzumwe hakiri kare, cyane kuko haba hari umubare munini w’ababyifuza.

N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukerarugendo, ubu ubuzima butangiye kugaruka muri uru rwego rwinjizaga agatubutse ndetse rugashingirwaho mu bukungu bw’igihugu.

Ubu kugira ngo ba mukerarugendo baje gusura u Rwanda bakore ibikorwa byabo bagaragaza impapuro zibibemerera kandi bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Sarah Kingdom yasobanuye uburyo kuzamuka mu birunga bitoroshye, bityo ko ugezeyo bwa mbere akwiye kuhagera yabyiteguyekKandi nk’ibisanzwe akaba afite ubuzima buzira umuze.

Umunyamerikakazi witwa Dian Fossey yashinze ikigo kitwa Karisoke Research Center aho we n’abandi nkawe biyemeje kwiga imibereho y’ingagi zo mu birunga no kuzimenyekanisha kugira ngo zirindwe ba rushimusi.

Mu handi hantu uyu gafotozi Sarah Kingdom avuga hakwiye gusurwa, harimo  Serengeti na Zanzibar ( hose ni muri Tanzania), isoko y’umugezi wa Nil, Okawango Delta(Botswana) n’ahandi.

Muri Parike y’igihugu y’ibirunga ni hamwe mu hantu hake ku isi hasigaye ingagi zo mu misozi
superadmin 09/06/2021 09/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?