Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Sobanukirwa n’ibirego urwego rw’Umuvunyi rwakira rukanasuzuma
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Sobanukirwa

Sobanukirwa n’ibirego urwego rw’Umuvunyi rwakira rukanasuzuma

Inzira
Yanditswe 09/06/2021
Share
SHARE

Kuva tariki ya 15 Kanama 2003, u Rwanda rufite Urwego rw’Umuvunyi, nka rumwe mu nzego zifite mu nshingano kurwanya ruswa n’akarengane.

Izo nshingano zituma uru rwego rwakira ibirego byananariranye mu zindi nzego, muri iyi nyandiko tukaba tugiye kugaragaza ubwoko bw’ibirego uru rwego rwakira rukanabisuzuma.

Nk’uko bigaragara mu itegeko rishyiraho uru rwego, mu nshingano zarwo harimo kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe yigenga byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’ibyabikorera ku giti cyabo.

Inshingano z’uru rwego kandi zikomereza ku gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo, iyo rusanze bifite ishingiro.

Mu zindi nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi kandi harimo:

  • Guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga ;
  • Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa mu nzego za Leta n’izigenga ;
  • Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’Igihugu kuva ku rwego hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko.

Nk’uko biteganywa n’itegeko, Urwego rw’Umuvunyi ruyoborwa n’Umuvunyi Mukuru, akunganirwa n’Abavunyi babiri Bungirije, umwe ushinzwe kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, undi ushinzwe gukumira akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Urwego rw’Umuvunyi ni Urwego rwateganyijwe mu ngingo ya 182 y’Itegeko Nshinga ryo kuwa 04/06/2003, rushyirwaho n’Itegeko n 25/2003 ryo kuwa 15 Kanama 2003 ryaje kuvugururwa n’Itegeko n 17/2005 ryo kuwa 18/08/2005.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine
Inzira 10/06/2021 09/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?