Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abacuruza amata atujuje ubuziranenge bagiye kujya bafungwa banacibwe amande
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuziranenge

Abacuruza amata atujuje ubuziranenge bagiye kujya bafungwa banacibwe amande

Inzira
Yanditswe 28/06/2021
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA, kiravuga ko kirimo gutegura ibihano bikarishye ku bamamyi n’abandi bantu bacuruza amata atujuje ubuziranenge ku buryo uzajya abifatirwamo azajya afungwa anacibwe amande.

Ibi iki kigo kirabivuga nyuma y’aho hari bamwe mu borozi basanzwe bakorera mu makoperative yo ku makusanyirizo y’amata bavuga ko batakibona amata ku bwinshi  ku  makusanyirizo kuko abamamyi bafata aborozi bakabunamaho bakabaha amafaranga menshi ugereranyije n’igiciro bahabwa ku ikusanyirizo bakabagurira amata atujuje ubuziranenge.

Igiciro fatizo cy’amata ku makusanyirizo RICA itangaza   kuri ubu ari amafaranga 220 ku litiro naho abamamyi bagura amata y’aborozi ku mafaranga 300.Iki giciro ni cyo kiba intandaro y’uko abarozi banga kujyana amata ku makusanyirizo maze bigatuma bagurisha abamamyi n’abandi bantu bacuruza amata mu maguriro atandukanye nka za Alimantation, Cantine na Restora.

Aborozi bibumbiye muri Koperative yo gukusanya amata mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana bavuga ko batakibona amata menshi kuri iri kusanyirizo bakavuga bishoboka ko inzego zishinzwe kugenzura ubucuruzi bw’amata yujuje ubuziranenge zadohotse kuri ubu bugenzuzi.

Umwe muri aba yagize ati:’’Muri bikonje(inzu z’ubucuruzi bw’amata) n’ubu aho waca hose unayanyweye usanga atameze neza,harimo amazi cyangwa harimo imibanji, usanga hari ibintu bashyiramo.

Turasaba ko ubuyobozi bwazajya bugenzura ku buryo uwo bahuye na we wese bamusaba icyangombwa kigaragaza ko yemerewe gucuruza amata’’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA, kivuga  hari umushinga w’itegeko   rirebana no kurengera umuguzi aho iri tego ririmo kunonosorwa ku buryo umumamyi uzajya afatwa yacuruje amata atujuje ubuziranenge  azajya abihanirwa  bikomeye.  

Iki kigo kivuga ko mu minsi iri imbere,iri tegeko riri mu mbanziriza mushinga rizashyiraho ibihano bikarishye.

Nyirazikwiye Euphrasie umukozi wa RICA ushinzwe ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi,aganira na INZIRA.RW yagize ati:’’Muri iri tegeko turimo gukora rivuguruye, abantu bazajya banafungwabacibwe n’amande yo hejuru’’

Kuri ubu umuntu ufashwe acuruza amata atujuje ubuzirane ahanwa ate?

RICA ivuga ubusanzwe hari ibihano bisanzwe biriho biteganywa n’itegeko ryo kurengera umuguzi.

Nyirazikwiye Euphrasie avuga ko hari ubundi buryo bajya bakorana n’inzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo abayobozi b’imirenge ndetse n’abaveterineri b’imirenge mu kugenzura ubuzirenenge bw’amata.

Ati:’’Hari ibikorwa na Polisi n’izindi nzego ku buryo umuntu ufashwe adafite icyangombwa kimwemerera gucuruza amata, amata ye bayafatira bakajya kuyabyarira, nko ku bacunda ntabwo turatangira umukwabo twebwe nka RICA kubera tugifite abakozi bake ariko mu minsi iri imbere bizaba bikaze’’.

RICA ivuga yashyizeho gahunda yo kwandika abantu bose bacuruza amata ku buryo umuntu wese ucuruza azajya abikora afite icyemezo.

Icyo kigo gikomeza kivuga ko hari iteka rya minisitiri ryagiyeho mu mwaka wa 2016,iteka nimero 001/11.30 ryo ku 10 Gashyantare 2016 rigena uburyo bwo gukusanya gutwara no gucuruza amata riteganya ko amata yo yose avuye ku mworozi agomba kunyura ku ikusanyirizo kugira abanze apimwe ubuziranenge.

Ese ni ubuhe buziranenge bupimwa mu mata?

Ibyo RICA igaragaza bipimwa mu mata ni ukureba niba harimo umubanji, ireme ry’amata (kureba niba harimo amazi no kureba niba hari imiti ya Anti-biotic batera inka, n’ibindi bishobora guturuka ku nka zariye ibiryo byatoye uruhumbu.

Abacuruza amata basabwa kwitwararika ku buziranenge bwayo
Inzira 26/06/2023 28/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?