Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Servisi y’ikoranabuhanga muri BK yavuguruwe, abakiriya bavunwa amaguru
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Servisi y’ikoranabuhanga muri BK yavuguruwe, abakiriya bavunwa amaguru

Inzira
Yanditswe 28/06/2021
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko serivisi y’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi muri iyi banki yavuguruwe, hagamijwe kurushaho korohereza abakiriya kubona serivisi bakenera, bitabaye ngombwa ko bakubita amaguru bajya kuzishaka kuri banki cyangwa ahari ibyuma bizwi nka ATM.

Obinna J. Ukwuani ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga muri BK, yavuze ko bari basanzwe bakoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, ariko ubu buryo bushya bukaba bufite umwihariko w’uko umutekano wabwo wizewe ndetse n’igihe umukiliya yaramuka agize ikibazo kuri ubu cyakemuka mu buryo bwihuse kurusha mbere.

Yagize ati “Iri vugurura ryakorewe hano muri banki hamwe n’inzobere zacu. Bivuze ko niba umukiriya agize ikibazo, kizajya gikemurwa ako kanya. Ivugururwa rya serivisi ya Internet Banking ryazanye izindi serivisi z’inyongera, twizera ko zizafasha abakiriya kugera kuri serivisi za banki bakenera bitabagoye. Serivisi ya Internet Banking yacu kandi yakoreshwa n’abakiriya basanzwe ndetse n’abafite ibigo by’ubucuruzi cyangwa amasosiyete”.

Asobanura izindi nyungu abakiriya b’iyi banki bazabonera muri iri vugurura, Ukwuani yagize ati “Urubuga rwacu ruvuguruye rwa Internet Banking rwazanye izindi serivisi zirimo ubushobozi ku abakiriya bwo kugura amadovize no kwishyura imishahara y’abantu benshi icyarimwe. Twongereye kandi umutekano w’ibikorwa byose abakiriya bakorera kuri iyi serivisi binyuze ku bushobozi bwa “TOTP (Time-based One-Time Password).

Abakiliya bacu b’ibigo binini nabo ntibahejwe kuko bashobora gukoresha iyi serivisi ya Internet Banking nshya. Mu gihe kitarambiranye, tuzongeraho serivisi yo kohereza amafaranga mu mahanga”.

Banki ya Kigali ivuga ko yifuza ko abakiriya bose bakoreshaga urubuga rwa Internet Banking yari isanzwe baba bamaze kwiyandikisha ku urubuga rushya, bagatangira guhabwa serivisi zivuguruye bitarenze tariki 31 Nyakanga, 2021.

Iri koranabuhanga rivuguruye kandi byitezwe ko rizagabanya umubare w’abatakaza umwanya bajya kuri banki cyangwa ku byuma babikurizaho (ATMs), ahubwo uwo mwanya bawukoreshe mu bindi bikorwa by’iterambere.

Inzira 21/06/2023 28/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?