Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Banki yo muri Turukiya y’ubukombe mu gutera inkunga ishoramari igiye gufungura ishami i Kigali
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Banki yo muri Turukiya y’ubukombe mu gutera inkunga ishoramari igiye gufungura ishami i Kigali

Inzira
Yanditswe 14/07/2021
Share
SHARE

U Rwanda rugiye kunguka banki ikomeye yitwa Aktif, ikomoka muri Turukiya ikaba yarubatse izina mu gutera inkunga ibikorwa by’ishoramari.

Igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda ihite inafungura ibiro mu mujyi wa Kigali, bizaba binafatwa nk’icyicaro gikuru cy’iyi banki mu karere k’ibiyaga bigari.Bivuze ko ibyo biro bizafungurwa i Kigali ari byo bizajya bitanga serivisi ku bihugu byo mu Karere.

Iyi Aktif muri Turukiya niyo Banki ya mbere nini idashamikiye kuri Leta ikora ibyo bikorwa byo gushyigikira ishoramari. Ni imwe kandi mu zikataje mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari muri icyo gihugu.

Yatangiye mu 1999 nyamara magingo aya ifite abakiriya bajya kungana n’abaturage b’u Rwanda bose, kuko imibare igaragaza ko magingo aya mu bitabo byayo ibarura abakiriya miliyoni 10, bahabwa serivise mu mashami 12 ihafite, hiyongereyeho n’abahabwa serivise bifashishije ikoranabuhanga.

Application yayo“Passo” yifashishwa mu kohererezanya amafaranga magingo aya iri mu zikunzwe cyane muri icyo gihugu.

Umwaka wa 2020 warangiye iyi banki yungutse miliyoni 560 TRY (amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu), ni ukuvuga asaga miliyari 65 Frw.

Burcu Çevik, Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, aherutse gutangaza ko ibisabwa byose ngo iyo banki ifungure imiryango i Kigaki byamaze gutungana, hakaba hasigaye gusa uburenganzira bwa banki nkuru y’igihugu, BNR.

Iri shoramari ry’Abanya-Turikiya rigiye kwinjira mu gihugu risanga ibindi bikorwa byari bihamaze igihe birimo nka sosiyete y’indege Turkish Airlines, amaresitora akomeye, amakompanyi y’ubwubatsi n’ibindi.

Kigali Arena yubatswe n’ikompanyi ikomoka muri Turukiya
Inzira 14/07/2021 14/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?