Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Abacuruzi badatanga inyemezabuguzi bibukijwe ibihano bikarishye bibategereje
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Abacuruzi badatanga inyemezabuguzi bibukijwe ibihano bikarishye bibategereje

Inzira
Yanditswe 15/07/2021
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kibukije abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda kujya batanga inyemezabuguzi zitangwa n’imashini z’ikoranabuhanga (EBM), kugira ngo birinde ibihano biremereye birimo no gufungwa ku bahamwe n’icyo cyaha.

Ubwo buryo bwa EBM bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2013, bukaba bwaraje busimbura fagitire zanditswe n’intoki zakoreshwaga, kuko zanengwaga kutagaragaza neza umusoro ku nyungu nyakuri umucuruzi agomba kwishyura.

Muri Mata 2018, RRA yavuguruye imashini za EBM hatangizwa ikoranabuhanga rivuguruye ryiswe EBM version 2.

Umucuruzi ukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ashyirirwa porogaramu muri mudasobwa ye, akajya yandikamo ibyo yacuruje maze RRA igahita ibona ayo makuru yose.

RRA isobanura ko ubu buryo bushya bufitiye akamaro Leta n’umucuruzi, kuko abasha kumenya ingano y’umusoro nyakuri agomba gutanga bitamugoye, ndetse bigakumira umusoro wa Leta washoboraga kunyerezwa.

Nubwo bimeze bityo ariko hari bamwe mu bacuruzi batarumva neza akamaro ka EBM, ugasanga banga kuyikoresha ndetse hakaba n’abayikoresha ariko bagashyiramo amakuru adahuye n’ibicuruzwa bacuruje.

RRA abo irabibutsa ko amazi atakiri yayandi, kuko uzongera gufatirwa muri ayo makossa azajya ahabwa ibihano bikarishye, kimwe n’undi wese wanyereje umusoro wa Leta.

Ubusanzwe icyo cyaha gihanwa n’ingingo za 81-87 z’itegeko No 026/2019, rigena uburyo bw’isoreshwa mu Rwanda, izo ngingo zikaba ziteganya icyaha cyo kudatanga inyemezabuguzi yakozwe na EBM ndetse no kunyereza umusoro.

Umucuruzi uhamwe n’icyo cyaha ahabwa ibihano birimo gukubirwa umusoro wanyerejwe cyangwa wari ugiye kunyerezwa inshuro 20, ndetse akaba yanahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Itangazo rya RRA rikebura abadatanga EBM
Inzira 15/07/2021 15/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?