Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora mu bihe bya ‘Guma mu Rugo’ byatangajwe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora mu bihe bya ‘Guma mu Rugo’ byatangajwe

Inzira
Yanditswe 16/07/2021
Share
SHARE

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 biri muri gahunda ya Guma mu rugo, aho gahunda n’ibikorwa byose bifunze uretse serivise nke z’ubucuruzi.

Muri serivise nke zemerewe gukomeza gukora harimo inganda, serivisi n’ibikorwa by’ubucuruzi by’ingenzi, ariko nabyo birasabwa gukora byubahiriza amabwiriza yihariye yabishyiriweho.

Nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 bigashimangirwa n’itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganga (MINICOM) ryayikurikiye, mu duce twashyizwe muri Guma mu rugo serivisi z’ingenzi mu rwego rw’ubucuruzi harimo amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho.

Mu bikorwa bizakomeza gukora kandi harimo ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n’ibigo by’imari, serivisi z’ubwishingizi, serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri telephone, n’ibindi.

Kuri ibyo hiyongeraho serivise zo gutwara ibishingwe na serivisi z’isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, imisoro n’amahoro, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaze ndetse na serivisi z’itumanaho.

N’ubwo abacuruza izo serivise bahawe uburenganzira bwo gukora ariko hari ibyo basabwe kubahiriza birimo ko abakozi batagomba kurenga 30%, kandi bagafunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abacururiza mu masoko rusange basabwe kuzajya basimburana hakurikijwe gahunda yashyizweho n’abayobozi b’ayo masoko.

Minicom ivuga kandi ko ikindi gisabwa abacuruzi ari ukutazamura ibiciro bishingikirije ibi bihe bya guma mu rugo.

Minicom yatangaje ko inganda zemerewe gukora ari izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ni ukuvuga ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’izikora ibikoresho by’ isuku, isukura n’ubwubatsi

Kuri izo nganda hiyongeraho izikora udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, n’inganda zikora ibyo gupfunyikamo.

Inganda zizahabwa uburenganzira bwo gukomeza gukora mu byo zisabwa kandi harimo gupimisha abakozi bazo Covid19, babifashijwemo n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC.

Abacuruza ibiribwa bemerewe gukomeza gukora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19
Inzira 16/07/2021 16/07/2021
Igitekerezo 1
  • Escape room says:
    02/07/2024 at 08:51

    You actually make it seem really easy with your presentation but I to find
    this matter to be really one thing which I feel I would never
    understand. It seems too complicated and very huge
    for me. I’m looking forward to your next post, I’ll attempt to get the cling of it!
    Escape roomy lista

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?