Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Uruganda VW rwatangiye kugerageza imashini zihinga zikoresha amashanyarazi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Uruganda VW rwatangiye kugerageza imashini zihinga zikoresha amashanyarazi

Inzira
Yanditswe 20/07/2021
Share
SHARE

Muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda hagamijwe kongera umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga, uruganda VW rwatangiye kugerageza imodoka zihinga zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Igikorwa cyo kugerageza izi modoka cyatangirijwe mu karere ka Bugesera.

Izi mashini zitezweho korohereza abahinzi guhinga ahantu hanini mu gihe gito kandi zikanabafasha gutwara umusaruro, nka kimwe mu byabagoraga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa VW Rwanda Serge Kamuhinda mu kiganiro yagiranye na The New Times yagize ati “Izi mashini zikora imirimo myinshi icyarimwe, kuko zizafasha mu mirimo y’ubuhinzi, n’iya nyuma yo gusarura.

Mu zindi nyungu tubona mu gukoresha izi mashini harimo gutwara umusaruro, kuko abahinzi bo mu cyaro bagiraga ingorane zo gutwara umusaruro wabo, ariko izi mashini nabyo zirabikora kandi ku buryo bworoshye.”

Herbert Diess ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya Volkswagen Group, yatangaje ko nyuma yo kugerageza izi mashini basanze zikora neza cyane, bakaba bizeye badashidikanya ko zigiye kugira uruhare mu kongera umusaruro no kugabanya imvune abahinzi bahuraga nazo.

Diess ati “Twatangiye umushinga wo kurengera ubuhinzi, ubuhinzi buzirana n’umwuka uhumanya wa CO2 aho abahinzi bashobora gusaba gukoresha e-tractor bagahabwa n’umushoferi uzobereye mu kuyikoresha.”

Igerageza ry’izi mashini mu Rwanda riri gukorwa bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abadage wita ku iterambere (GIZ) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri Koleji yayo y’Ubumenyi.

Iyi mashini ikoresha amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba, bitandukanye n’izari zisanzwe zakoreshaga mazutu
Inzira 20/07/2021 20/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?