Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame asanga ubuhinzi bwitaweho bwazahura ubukungu bwa Afurika
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame asanga ubuhinzi bwitaweho bwazahura ubukungu bwa Afurika

Inzira
Yanditswe 27/07/2021
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi muri Afurika ruramutse kwitaweho rwagira uruhare runini mu kuzahura ubukungu bw’uyu mugabane bwazahajwe bikomeye n’icyorezo ya Covid-19.

Ni ubutumwa Umukuru w’igihugu yagarutseho mu ijambo yavugiye mu nama yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yari igamije kurebera hamwe ibikwiye gukorwa kugira ngo mu mwaka wa  2030, Isi izabashe kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye yiyemeje.

Muri iyo nama, Umukuru w’igihugu yari ahagarariye Umuryango w’Iterambere rya Afurika, NEPAD, yagize ati “Ubuhinzi, cyane cyane ubwo muri Afurika, buzadufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ibi ni ukuri cyane cyane muri ibi bihe turi kugerageza kubaka iterambere ryasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.”

Yakomeje avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye guhuriza imbaraga muri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi, ariko kandi buri gihugu kigashyiraho gahunda yihariye yo gutuma uru rwego rubyazwa umusaruro ku buryo buhagije.

Ahereye kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo umugabane w’Afurika utabyaza umusaruro ubuhinzi, kandi ufite abantu benshi bafite imbaraga zo gukora.

Ati “Muri Afurika, 70% by’abantu bafite ubushobozi bwo gukora, bakora mu rwego rw’ubuhinzi. Ariko usanga bigorana kugira ngo umusaruro uboneke kuko amasoko adateguwe neza [ku buryo kongerera] agaciro umusaruro w’ubuhinzi bitaragerwaho.”

Kugira ngo intego yo kuzamura ubuhinzi ku rwego rwo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko igerweho, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyo nama ko nta yindi nzira byanyuramo uretse gukoresha ikoranabuhanga, gusa nanone hakaba hakiri imbogamizi yuko ritaragera ku bantu benshi.

Yasobanuye ko mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo byugarije ubuhinzi bwa Afurika, NEPAD yashyizeho imirongo migari igizwe n’ingamba zizafasha Afurika kuruzahura.

Muri izo ngamba harimo kuba ibihugu byose bisabwa guteza imbere ubuhinzi, gushyiraho gahunda ziteza imbere ubuhinzi, kunoza uburyo bwo guhunika imyaka, kongera imbaraga mu ishoramari rishingiye ku buhinzi kandi Leta za Afurika zigashyiramo 10% by’ingengo y’imari, guteza imbere amakoperative no gufasha abahinzi kubona amakuru y’iteganyagihe kandi ku gihe.

Imibare igaragaza ko kuri ubu umugabane wa Afurika ushora Miliyari 35 z’amadolari  mu gutumiza ibikomoka ku buhinzi, kandi ngo hadafashwe ingamba mu maguru mashya ako kavagari k’amafaranga kazamuka kakagera kuri Miliyari 110.

Perezida Kagame yagaragaje ubuhinzi nk’urwego rwazahura ubukungu bwa Afurika ruramutse rwitaweho uko bikwiye

Inzira 28/07/2021 27/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?