Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Energicotel yinjije miliyari 3.5 Frw ibikesha impapuro mpeshamwenda
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Energicotel yinjije miliyari 3.5 Frw ibikesha impapuro mpeshamwenda

Inzira
Yanditswe 27/07/2021
Share
SHARE

Energicotel (ECTL) Plc, Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi, kirishimira ko impapuro mpeshamwenda cyari cyashyize ku isoko ry’imari n’imigabane zaguzwe 100%, bituma cyinjiza miliyari 3.5 Frw.

Izo mpapuro mpeshamwenda z’agaciro ka Miliyari 3,5 Frw zari zashyizwe ku isoko kuwa 23 Kamena 2021, bikaba byari biteganyijwe ko zizishyurwa mu gihe cy’imyaka 10. Kuri ubu iki kigo cyatangaje ko izo mpapuro mpeshamwenda zaguzwe ku kigero cya 100% muri iki cyiciro cya mbere.

Ubuyobozi bwa Energicotel busobanura ko bwashakaga gukusanya nibura amafaranga miliyari 3.5 mu gihe cy’imyaka 10, aho buri mugabane wari wabariwe agaciro ka 13.75% ku mwaka.

Ferdy Turasenga, Umuyobozi Mukuru wa Energicotel, avuga ko ari inkuru nziza kuba impapuro mpeshamwenda zose bari bashyize ku isoko zarabashije kugurwa mu gihembwe cya mbere.

Yagize ati “Nyuma yo kwemererwa n’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) gushyira impapuro mpeshamwenda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ni iby’agaciro gakomeye kuba twarabashije kubona icyiciro cya mbere cy’amafaranga y’ishoramari twashakaga.

Twishimiye kandi amahirwe twagize yo kunguka abashoramari, kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda no kungukira mu bushake bw’u Rwanda bwo gushyiraho imikorere yorohereza ubucuruzi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yizeye ko ibikorwa by’ikigo cyabo bitanga icyizere cy’inyungu, ibyo bikazatuma hari n’ibigo byiyemeza kuza gukorera mu Rwanda.

Yakomeje agira ati“Twizeye ko umusanzu wa Energicotel mu rwego rw’ingufu n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange uzarushaho gukururira ku isoko ryacu ibindi bigo bitanga ingufu byigenga byaba iby’imbere mu gihugu no hanze ubundi na byo bikungukira mu gushora imari mu Rwanda.”

Amakuru ava muri icyo kigo yemeza ko 20% by’izo mpapuro mpeshamwenda byaguzwe n’abashoramari ku nyungu zabo bwite mu gihe 80% zaguzwe n’ibigo kubw’inyungu z’abakiliya babyo.

Biteganyijwe ko ikindi cyiciro cyo kugurisha izo mpapuro mpeshamwenda zisigaye kizashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwemeza ko ayo mafaranga Energicotel yakuye muri izi mpapuro mpeshamwenda izayifashisha mu guteza imbere no kwagura ibikorwa isanzwe ikora.

Inzira 28/07/2021 27/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?