Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Urubyiruko rwihangiye imirimo rwibiye ibanga bagenzi babo bataritinyuka
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Uncategorized

Urubyiruko rwihangiye imirimo rwibiye ibanga bagenzi babo bataritinyuka

Inzira
Yanditswe 12/08/2021
Share
SHARE

Abasore n’inkumi bihangiye imirimo ikabafasha kwiteza imbere, bakanguriye bagenzi babo kwitinyuka bagashyira mu bikorwa imishinga baba bafite mu bitekerezo.

Babigarutseho mu nama yahuje abasore n’inkumi 40 baturutse hirya no hino mu gihugu, bungurana ibitekerezo ku birebana n’ uruhare rw’urubyiruko mu guhanga udushya mu kongerera agaciro ibiribwa no kwihaza, ikaba kandi yabaye umwanya mwiza wo gusangiza ubumenyi no gutinyura abagitinya gushora imari ahunguka.

Ni inama yabaye muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, wizihizwa kuwa 12 Kanama buri mwaka.

Kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, iyi nama yitabiriwe n’abantu 40 gusa, abandi bayikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga yacagaho ‘live’.

Yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Never Again Rwanda /NAR).’

Umwe mu bihangiye umurimo witwa Niyidukunda Mugeni Euphrosine, ufite uruganda rwongerera agaciro avoka akazibyazamo amavuta yo kurya.Yahishuye ko yatangije amafaranga ibihumbi 2 yakuye kuri buruse yabonaga yiga muri kaminuza.

Nyuma yo gutangira uwo mushinga we, Euphrosine yitabiriye amarushanwa yo kugaragaza imishinga myiza maze aratsinda bamuhemba amafaranga ibihumbi 400 ndetse aza no gutsinda andi marushanwa ho ahembwa arenga Miliyoni 4.

Avuga ko igitekerezo cy’uyu mushinga gikomoka mu karere ka Huye yavukiyemo, aho mu myaka yashize wasangaga hafi buri muturage yejeje avoka iwe, ku buryo n’uwageragezaga kujya kuzicuruza mu isoko atabonaga umugurira.

Yagize ati: “Ku myaka umunani nabajije Papa nti nta bindi bintu avoka zakorwamo aho kugira ngo zipfe ubusa, yambwiye ko abantu b’i Burayi bazikoramo amavuta, n’ibindi”.

Uyu mukobwa avuga ko ubwo yigaga muri kaminuza yibutse amagambo se yamubwiye kuri avoka, agahita afata umwanzuro wo kuzishoramo imari.

Kuri ubu ni Rwiyemezamirimo ukomeye, ugurisha amavuta yo kurya no kwisiga, akomoka muri za avoka z’iwabo.

Abacantege ni benshi

Mugeni yakomeje agaragaza ko n’ubwo amaze kugera ku ntambwe ishimishije ariko yagiye ahura n’abantu benshi bamuca intege, ariko agakomeza gutsimbarara ku nzozi ze,

Yagize ati: “Nahuye n’ibicantege byinshi ariko nakomeje kugerageza ndakotana (hari ababiteragamo urwenya bavuga ngo agiye kuzabyaza amakakama ubuki)[…]”. Ubu ibyo akora byageze ku masoko atandukanye mu Gihugu.”

Hari undi mugabo witwa Hassan wo mu Karere ka Musanze, nawe watanze ubuhamya agaragaza uburyo batangiye umushinga w’ubuhinzi bari mu itsinda rigizwe n’abantu 12, batangira ubuhinzi nta gishoro, ariko ubu abagize iryo tsinda babashije kwiteza imbere mu buryo bishoboka.

Ati: “Ubungubu ntabwo tukivuga ko dufite ubushomeri kubera ko ubuhinzi turimo gukora bitewe n’umusaruro tumaze kubona umaze kutugaragariza ko ubuhinzi bwacu buzatubera akazi kandi tukabukangurira abandi”.

Umuyobozi wungirije wa NAR Mahoro Eric, yashimye ibiganiro byiza abitabiriye iyo nama bagiranye, asaba ko ufite igitekerezo cy’umushinga wamuteza imbere yakwihutira kugishyira mu bikorwa.

Ati: “Muri ibi biganiro turicara tukaganira ku mbongamizi urubyiruko ruhura na zo kandi tugafatanya gufata ingamba ziganisha ku bisubizo birambye twubakira ku mahirwe yashyizweho na Leta y’u Rwanda”.

Ati: “ Udafite urubyiruko ntabwo waba ufite ahazaza”.

Mahoro yakomeje avuga ko urubyiruko bazakomeza kurusindagiza baruganisha ku iterambere kuko ari rwo nkingi y’iterambere ry’ahazaza.

 Abitabiriye iyo nama bashimye cyane inama n’ubumenyi bayungukiyemo, biyemeza gukomeza gusunika bagenzi babo bataratangira kugira ngo nabo  bakure amaboko mu mifuka bakore, bareke ubusongarere.

Mugeni yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka
Inzira 13/08/2021 12/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?