Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Uko wasuzuma ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuziranenge

Uko wasuzuma ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge

Inzira
Yanditswe 22/08/2021
Share
SHARE

Turi mu bihe Isi iri kugendera ku muvudo udasanzwe w’iterambere, aho buri wese usanga aharanira gukoresha imbaraga nyinshi ngo atisanga yasigaye inyuma mu rugendo rw’iterambere.

Mu bihe nk’ibyo hari ubwo haduka abakora ibinyuranyije n’amategeko, nk’inzira y’ubusamo yabafasha kugera kuri iryo terambere.

Mu byaha bashobora gukora harimo gucuruza magendu n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, bakabicuruza bihishahisha kuko babizi neza ko bafashwe bahanwa.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu byo ukwiye kugenzura  neza kugira ngo wirinde ko icyo uguze wasanga kitujuje ubuziranenge  nawe kikakugiraho ingaruka.

Dore ibintu bitatu by’ingenzi ugomba kwitaho:

Inyuguti ya S iri mu kaziga : Iki ni ikirango gisobanuye ko iki gicuruzwa cyemewe ku isoko ry’u Rwanda. Ubusanzwe ibicuruzwa byemerewe gukoreshwa ku isoko ry’u Rwanda byaba ibyakorewe mu gihugu cyangwa hanze yacyo bigomba guhabwa icyangombwa cy’uko byujuje ubuziranenge gitangwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB).

Iki kirango cya ‘S’ kigaragaraza ko igicuruzwa ugiye kugura cyemewe mu Rwanda kuko kidashobora gushyirwa ku isoko ry’u Rwanda kitagenzuwe ko cyujuje ubuziranenge.

Inyuguti ya S igaragara ku bicuruzwa ni iyemeza ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge

Ibuka kureba itariki byakoreweho n’iyo bizarangiriraho:  Abantu benshi ntibakunze kubyitaho ariko biba byiza kubanza gusobanukirwa neza igihe igicuruzwa cyakorewe n’igihe kizarangirira. Ibi bigufasha kumenya neza ko ibyo bicuruzwa ushobora kubikoresha ntibikugireho ingaruka mu gihe ubikoresheje ku gihe cyagenwe.

Abantu benshi usanga bapfa kugura batitaye ku gihe igicuruzwa runaka cyakorewe, nyamara hari ibicuruzwa byinshi biba byararangije igihe cyagenwe cyo kuba byarakoreshejwe bikiri mu iduka, kandi hari ibishobora kuba uburozi bwica.

Kureba ikirango cy’igicuruzwa : Kureba izina ryanditse inyuma ku gicuruzwa bigufasha kumenya uruganda rwagikoze n’izina ryacyo kuko akenshi n’iyo ibicuruzwa bibujijwe gukoreshwa mu gihugu havugwa izina ryabyo n’uruganda rwabikoze ndetse na nimero. Rero iyo witegereje neza ibyo birango ushobora kubona ko icyo gicuruzwa cyaciwe cyangwa kitaremererwa gukorera mu gihugu.

Ni ingenzi kubanza kumenya izina ry’igicuruzwa ugiye gukoresha cyangwa uruganda rwagitunganyije ku buryo n’iyo ejo cyacibwa utazongera guhangikwa ukundi cyangwa se no mu gihe cyakugizeho ingaruka ubutaha utazongera kukigura kuko wamenye izina ryacyo

Akenshi uzasanga abacuruza ibitujuje ubuziranenge basa n’abitaruye umujyi cyangwa mu midugudu ahihishe ku buryo  usanga n’ibiciro babihanantuye ku buryo buri wese ashobora kukigondera nta kuzuyaza.

Hari imiti abantu bigana bakayishyira ku isoko nyamara itujuje ubuziranenge, bisaba ubushishozi bukomeye
Inzira 22/06/2023 22/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?