Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwamagana: 26 bize ubudozi bahawe imashini zibafasha kwihangira umurimo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwamagana: 26 bize ubudozi bahawe imashini zibafasha kwihangira umurimo

Inzira
Yanditswe 22/08/2021
Share
SHARE

Abasore n’inkumi 26 barangije amasomo mu kigo ‘Kwigira Center’ giherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bahawe imashini zidoda kugira ngo zibafashe kubyaza umusaruro ubumenyi bavomye mu ishuri mu mezi 12 ashize.

Irimaso Ally, umwe mu basoje amasomo yo kudoda, yavuze ko amasomo yagenze neza cyane, bakaba bafite ubumenyi buhagije buzabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ndashimira abayobozi bacu badahwema kudutekerereza kuba twagira icyo twigezaho, nize ibijyanye no kudoda, rero ni umurimo mwiza, ibyo twize tugiye kubishyira mu bikorwa twiteze imbere kandi dufashe n’abandi nk’uko natwe twafashijwe.”

Ibyo avuga kandi byashimangiwe na Mutuyimana Amina, akanongeraho ko kuba bahawe n’imashini zidoda ari “amata yabyaye amavuta” kuko birabafasha guhita batangira umurimo bakiteza imbere n’imiryango yabo.

Ati “Ndishimye cyane kuba mbashije kwiga nkanahabwa imashini yo kudoda igiye kumfasha mu gukorera amafaranga niteze imbere nteze imbere n’umuryango wanjye.”

Sheikh Habimana Saleh, uri mu bashinze iki kigo avuga ko kwigisha imyuga urubyiruko biri muri gahunda yo kunganira Leta gutoza urubyiruko gukora imirimo ibyara inyungu bakiri bato kugira ngo babikurane nk’umuco.

Avuga ko mu myaka isaga irindwi iki kigo kimaze abenshi mu bahigiye imyuga itandukanye ubu bahagaze neza ku isoko ry’umurimo, muri rusange akaba asaba abahize imyuga itandukanye, harimo n’abo baharangije mu ishami ry’ubudozi, kwitwara neza bakabyaza umusaruro ubumenyi bafite.

Ati “Mu myaka irindwi tumaze dukora nibura 80% by’abana bacu bari ku isoko ry’umurimo; ubu hari n’abana bane bari gukora muri Zambia bagiyeyo gukora iby’amashanyarazi, uru ni urugendo twatangiye akenshi twifuza ko abana babona cyangwa batunga amafaranga bakiri bato.”

Naho ku bijyanye n’imashini bahawe, Sheikh Habimana avuga ko bizeye ko zizabafasha guhita batangira umurimo, bakiteza imbere biturutse ku bumenyi bahavomye.

Ikigo Kwigira Center cyashinzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta “Umbrella for Vurnerable” ukaba uterwa inkunga n’Abayisilamu bo mu Budage.

Muri rusange imyuga ihigishirizwa harimo ijyanye no gukora amashanyarazi, amazi, guteka no kudoda.

Sheikh Habimana Saleh yasabye abahawe imashini zidoda kuzibyaza umusaruro
Inzira 22/08/2021 22/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?