Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: PSF irakangurira abikorera kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari muri Centrafrique
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

PSF irakangurira abikorera kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari muri Centrafrique

Inzira
Yanditswe 22/08/2021
Share
SHARE

Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu by’ishoramari n’igisirikare u Rwanda rwasinye na Centrafrique, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rurakangurira abikorera bo mu Rwanda kwihutira gushora imari muri icyo gihugu kuko hariyo amahirwe adasanzwe.

Centrafrique ni igihugu gifite inyota y’iterambere nyuma yo kubona agahenge k’intambara zari zarahayogoje mu minsi ishize.

Ni igihugu gifite amahirwe menshi y’ishoramari haba mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ingufu n’amahoteli.

By’umwihariko mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, iki gihugu gikungahaye kuri Diyama, Umuringa, Zahabu, Graphite, Uranium, Ubutare, Gasegereti na Quartz.

Naho ku bijyanye n’ubuhinzi, gifite n’ubutaka bwakorerwaho ubuhinzi bungana na hegitari miliyoni 30, ariko 3% gusa ni bwo buhingwa.

Kuri ayo mahirwe y’ishoramari hiyongeraho ubushake bwa Politiki muri icyo gihugu.Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka wa 2021 ubwo Perezida wacyo Faustin Archange Touadéra, aheruka i Kigali,  yahamagariye Abanyarwanda kujya kuhashora imari mu ngeri zose kuko “hari amahirwe menshi”.

Perezida Touadéra kandi aherutse guha itsinda ry’abashoramari bo mu Rwanda hegitari ibihumbi 200 z’ubutaka ku buntu, n’ubundi hagamijwe kubareshya.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Bapfakulera Robert, avuga ko urugaga ayoboye ubu ruri mu bukangurambaga bwo kwereka abashoramari bo mu Rwanda amahirwe mbonekahake ari muri Centrafrique kugira ngo atabacika.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times yakomeje agira ati “Turashishikariza abashoramari benshi kubyaza umusaruro umubano w’u Rwanda na Centrafrique.”

Magingo aya hari bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda bamaze gutera intambwe yo kujya gukorera muri icyo gihugu, nyuma y’urugendo rugamije kwirebera amahirwe ariyo.

Muri urwo rugendo rwabaye muri Mata 2021, iryo tsinda ry’abashoramari bo mu Rwanda ryahatangirije sosiyete yiswe “Investissement Futur de l’Afrique (IFA) Ltd” yahise ishorwamo miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu yamaze gufungura ibiro i Bagui, Cameroun, Kigali no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Shyaka Michael Nyarwaya, umwe mu bashoramari bo mu Rwanda bagiye kureba amahirwe y’ishoramari muri Centrafrique, ahamya ko ayo mahirwe y’ishoramari nabo bayiboneye, ubu bakaba bari muri gahunda yo kuyabyaza umusaruro mu buryo buhagije.

By’umwihariko avuga ko bazashyira imbaraga ku buhinzi, kuko abatuye icyo gihugu bakeneye ibyo kurya byinshi nk’igihugu kivuye mu ntambara.

Ikindi cyo kubyaza umusaruro abashoramari bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro vuba ni ukuba umunyarwanda ugiye gushorayo imari asonerwa imisoro imyaka itatu k’ukorera mu mujyi n’imyaka icumi k’ukorera mu cyaro.

Centrafrique ifite ubushake bwo guteza imbere ishoramari
Inzira 22/08/2021 22/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?