Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Hakenewe asaga Miliyari 1.9 Frw yo kuzamura ubuhinzi bw’inkeri
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Hakenewe asaga Miliyari 1.9 Frw yo kuzamura ubuhinzi bw’inkeri

Inzira
Yanditswe 25/08/2021
Share
SHARE

Mu Rwanda ubuhinzi bw’inkeri ntibukunze kwitabirwa n’abantu benshi, bitewe nuko bamwe bataramenya ibanga rihishe muri icyo guhinga.

Bamwe mu bahinzi b’inkeri bagaragaraza ko ari igihingwa kihagazeho kandi gihenze ku isoko, ku buryo umuhinzi iyo akigejeje ku isoko agaruka amwenyura.

Ubushakashatsi bwakozwe ku iterambere ry’ubuhinzi bw’inkeri n’isoko ryazo mu Rwanda, bukozwe n’abashakashatsi batatu, Nsabimana Straton, Dr. Niyitanga Fidèle na Dr Musana Fabrice butewe inkunga na Miniusiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri) n’Ikigo cy’Abaholandi SNV, bwagaragaje ko hakiri intambwe ikwiye guterwa mu guteza imbere ubu buhinzi.

Bimwe mu bibazo bikwiye kwitabwaho bwagaragaje ni ibijyanye n’imitunganyirize y’umusaruro w’inkeri nko kubura ibikoresho byibaze byo kwifashisha mu kubika neza umusaruro no kuwugeza ku isoko, ubumenyi buke, inguzanyo z’ubu buhinzi zikiri hasi ndetse n’imbuto zidahaza isoko ry’u Rwanda.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko hakenewe 1.964.000 z’amadorali ya Amerika, ni hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu kubikemura kugira ngo umusaruro wifuzwa ugerweho.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yavuze ko yiteguye kwifatanya n’abahinzi b’inkeri mu rwego rwo guteza imbere ubwo buhinzi no gukemura zimwe mu mbogamizi zikibugararamo kuko inkeri ari igihingwa cyiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko Leta yiteguye gufasha abahinzi b’inkeri kugira ngo bohongere umusaruro kuko iki gihingwa ari imari ishyushye ku isoko ry’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Nka Minisiteri ni cyo dushinzwe kugira ngo dukore ibintu kandi bikagenda neza, dufatanyije n’Abaholandi turashaka uburyo haza imbuto nziza, ya yindi uhinga ikaramba, ikarwanya ibyonnyi kandi igatanga umusaruro mwinshi.”

Yagaragaje ko ibibazo bikirimo bigiye gukorwaho kugira ngo ubu ubuhinzi bwitabirwe n’umubare munini cyane ko bwayobotswe n’abahinzi mbarwa.

Yakomeje agira ati “Birasaba amafaranga kugira ngo twigishe n’ayo gutera inkunga abantu kugira ngo birusheho kugenda neza. Ni yo mpamvu twifuza ko abikorera bakwinjiramo cyane. Turifuza kuzashyiraho gahunda nziza y’igenamigambi kuri iki gihingwa cy’inkeri izanafasha mu minsi izaza kugira ngo n’undi ushaka kugihinga agire aho ahera.”

Sina Gérard uzwi nka Nyirangarama asanzwe ahinga inkeri ndetse akanazitunganyamo ibindi, yavuze ko guhinga inkeri bituma umuntu ava mu bukene.

Ati “Uwazihinze ntiyajya gusaba kandi bituma atongera guhangayikishwa no guca inshuro kubera ko iyo zeze asarura kabiri mu cyumweru kandi bakaba bizeye n’isoko rihoraho ku ruganda rwacu.”

Yavuze ko kuri ubu inkeri azikuramo umutobe na Yaourt ndetse ko hari n’ifu ikoreshwa mu mibavu cyangwa muri sanitizer ikurwa mu nkeri, n’ubwo yo bakiyitumiza hanze.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr Bucagu Charles yagaragaje ko biteguye gushyira imbaraga nyinshi muri ubu buhinzi kugira ngo burusheho gutera imbere.

Kugeza ubu mu Rwanda hahingwa imbuto eshanu zirimo izo mu Buholandi zizwi nka Bravura na Furora zigihingwa mu turere duke tw’igihugu turimo Rulindo, Muhanga, ariko intego ni ukubugeza kuri benshi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubwoko bugera kuri butanu bw’inkeri harimo bubiri bwakuwe, mu Buholandi aribwo Bravura na Furora, buri gutanga umusaruro mwiza.

Abitabira ubuhinzi bw’inkeri baracyari bake cyane kandi bufite amafaranga menshi
Inzira 25/08/2021 25/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?