Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: I&M Bank Rwanda yungutse ku kigero cya 17% mu gihembwe cya mbere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Uncategorized

I&M Bank Rwanda yungutse ku kigero cya 17% mu gihembwe cya mbere

Inzira
Yanditswe 31/05/2022
Share
SHARE

Inyungu ya I&M Bank (Rwanda) Plc nyuma yo kwishyura umusoro yageze kuri miliyari 1.9 Frw mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka cyasojwe ku itariki ya 31 Werurwe, riba izamuka rya 17% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Iyi Banki yinjije miliyari 9.3 Frw, izamuka rya 15% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2021. Iri zamuka ryatewe n’inyungu zishyuwe ku nguzanyo z’abakiliya, ryageze kuri 14% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Ikindi kandi cyateye izamuka ni amafaranga iyi Banki yungutse avuye muri komisiyo ndetse n’ubundi bwishyu yazamutseho 4%, iri zamuka rikaba ritarabaye rinini bitewe n’uko iyi Banki iri gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi  Mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga riri mu byatumye umusaruro wiyongera.

Yagize ati “Ishoramari ryacu mu miyoboro y’ikoranabuhanga ryatanze umusaruro ushimishije aho twakomeje kubona izamuka mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, 75% ry’ihererekanya-mafaranga rikozwe n’abakiliya ryifashisha ikoranabuhanga ryacu.”

Inguzanyo zatanzwe na I&M Bank (Rwanda) Plc zazamutseho 4% ugereranyije n’igihembwe cya kane umwaka ushize (Ukuboza 2021), ziva kuri miliyari 222 Frw muri icyo gihembwe, zigera kuri miliyari 231 Frw.

Ishoramari mu mpapuro mpeshamwenda ryazamutseho 23%, riva kuri miliyari 91.5 Frw mu gihembwe cya kane umwaka ushize, rigera kuri miliyari 112 Frw mu gihembwe cya mbere uyu mwaka.

Kugeza ubu amafaranga ibikiye abakiliya bayo yazamutseho 10%, agera kuri miliyari 359 Frw mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, avuye kuri miliyari 327 Frw mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize.

Ikigero cy’inguzanyo zitishyurwa neza nacyo gihagaze kuri 3.45%, munsi ya 5% igenwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Bairstow yavuze ko iri zamuka ryagaragaye mu nzego zitandukanye ryatewe ahanini n’ibikorwa by’ubukungu byakomeje gufungurwa nyuma y’igihe kinini byarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

I&M Bank (Rwanda) Plc ni Ishami rya I&M Group Plc, ikigo gisanzwe gitanga serivisi z’imari mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu biugu nka Kenya, Tanzania, Uganda na Mauritius.

Inzira 31/05/2022 31/05/2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?