Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ibihugu bya EAC mu nzira yo kugira ifaranga rimwe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukunguUncategorized

Ibihugu bya EAC mu nzira yo kugira ifaranga rimwe

Inzira
Yanditswe 02/06/2022
Share
SHARE

Ukwishyirahamwe kw’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bishobora gukomeza gushimangira ubufatanye bishyiraho uburyo bwo kugira ifaranga rimwe muri ibyo bihugu.

Ni ukuvuga ko bitajya bigombera kubaza kugira umurundo w’amafaranga y’amarundi mu gihe ugiyeyo, amagande cyangwa amashiringi y’amanyakenya cyangwa Tanzania ahubwo byajya bisaba kuba ufite ifaranga ryemejwe kugira ngo uhahe.

Ubusanzwe imiryango yishyize hamwe usanga ifite ifaranga ihuriyeho ku buryo urifite ashobora guhahira aho ari hose atabanje gusiragira ngo avunjishe.

Kuri ubu byagorana ko umunyarwanda ufite amafaranga ahagije y’amanyarwanda uri muri Uganda abona icyo yagura bitamusabye kuyavunjisha cyangwa gucibwa ikiguzi kinini cyane n’uwemeye kuyakira.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Rebecca Kadaga, yatangaje ko ibintu nibikomeza kugenda uko byagenwe, uyu muryango uzaba ufite ifaranga rimwe mu 2024.

Ibi Minisitiri Kadaga yabigarutseho mu nama y’ubucuruzi hagati ya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Kadaga yavuze ko ibihugu biri muri uyu muryango biri gukorana harebwa ibikenewe mu guhitamo igihugu kizakira Ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe iby’ifaranga ari na cyo bizarangira kibaye Banki Nkuru y’uyu muryango.

Ati “Bitarenze umwaka wa 2024, tuzaba twamenye igihugu kizakira ikigo gishinzwe iby’amafaranga. Icyo kigo ni cyo kizahinduka Banki Nkuru ya Afurika y’Iburasirazuba. Twizeye ko nibigenda nk’uko biteganyijwe 2024 izarangira dufite ifaranga rimwe.”

Kadaga yavuze ko kugeza ubu Uganda, Tanzania, u Burundi na Kenya byamaze gutanga ubusabe bwo kwakira icyo kigo.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiyemo muri Mata uyu mwaka.

Inzira 27/06/2023 02/06/2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?