Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Urubyiruko rwasabwe kurushaho kubakira ku ikoranabuhanga
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Urubyiruko rwasabwe kurushaho kubakira ku ikoranabuhanga

Inzira
Yanditswe 03/06/2022
Share
Urubyiruko rwasabwe kurushaho ikoranabuhanga
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabiye urubyiruko kurushaho gufashwa mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, nk’umusingi ubukungu bw’Isi buzaba bwubakiyeho mu bihe biri imbere ndetse narwo rusabwa kurushaho guhanga udushya.

Ubwo yafunguguraga ku mugaragaro Inama mpuzamahanga y’urubyiruko yiswe ’Generation Connect Global Youth Summit 2022’, ihurije hamwe urubyiruko rwaturutse mu bihugu 115, iri kubera mu Rwanda kuva ku wa 2-4 Kamena 2022, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda rwamaze gusobanukirwa akamaro nk’ikoranabuhanga mu bukungu.

Minisitiri Ngirente yavuze ko urubyiruko rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho kigaragara mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bigatanga amahirwe mashya mu bukungu.

Yagaragaje ko kuri ubu ari ngombwa ko buri wese yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo ibikorwa byinshi bibashe gukomeza nta nkomyi.

Yakomeje ati “Ariko kugira ngo tubyaze umusaruro aya mahirwe, ntawe ugomba gusigara inyuma. Kugira ngo dutegurire urubyiruko rwacu kubyaza umusaruro aya mahirwe, tugomba kongera imbaraga mu kuziba icyuho mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga ku Isi.”

Yakomeje ati “Hatabayeho internet ihendutse, umubare munini w’urubyiruko ntiwabasha kubyaza umusaruro aya mahirwe, bikazarushaho kuzamura umubare w’abashomeri mu rubyiruko.”

Yagaragaje ko mu Rwanda rwiyemeje kwifashisha ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere.

Ati “Gahunda yacu y’igihugu yo kwihutisha ubukungu iteganya kugeza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwose, ni ukuvuga abafite hagati y’imyaka 16-30, bitarenze umwaka wa 2024.”

Ibyo ngo bizakorwa binyuze muri gahunda yo gutanga ubwo bumenyi, bukagera no ku bakuru nibura 60% bitarenze uyu mwaka.

Iyo gahunda ikagendana no gufasha abantu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho Guverinoma ifatanyije n’izindi nzego muri gahunda yiswe Connect Rwanda, telefoni zirenga 25,000 zimaze guhabwa abatu batandukanye barimo abahinzi, abajyanama b’ubuzima, abagore bakora ubucuruzi n’abandi.

Yakomeje ati “Ubumenyi mu ikoranabuhanga bukomeje kuba izingiro ry’imirimo yose. Igishimishije ni uko uruyiruko rwiteguye mu ikoranabuhanga ndetse rufite amahirwe yo kubibyaza umusaruro kurusha ibindi byiciro. Ibyo bizana amahirwe ariko akagendana n’inshingano.”

“Raporo zigaragaza ko imirimo irenga miliyoni 200 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izaba ikenera ubumenyi mu ikoranabuhanga bitarenze 2030. Rero kuba 71% by’urubyiruko bafite imyaka 14-24 rukoresha internet, benshi muri iyi mirimo izaba iyanyu urubyiruko.”

Muri urwo rugendo ngo urubyiruko narwo hari icyo rusabwa, kuko nko kuri internet hasigaye hakorewaho byinshi bishobora kurwangiza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yavuze ko urubyiruko rukwiye no kumenya guhitamo icyiza, kuko hanze aha hari byinshi ruzagenda rubona byinshi bishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Kenshi usanga mureba ibintu byinshi mu ikoranabuhanga, ariko ugasanga ibyo mwe mushyiraho ni bike. Mwubake ubucuruzi buhamye mwifashishije ikoranabuhanga, kandi mubashe kumenyana n’abandi bazabyara amasoko akenewe mu guhanga ibishya, muhange ibishya bizana ibisubizo ku baturage bacu.”

Yasabye abitabiriye iyi nama ibura buri muntu kuva mu Rwanda afite inshuti icumi zazavamo abashoramari bashya, abafatayabikorwa cyangwa abajyanama mu rugendo ruri imbere.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri ITU, Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko nk’urubyiruko rwumva ikoranabuhanga n’icyo rishobora gukora, rwaryifashisha mu kuzana impinduka, kandi nta muntu n’umwe usigaye inyuma.

Yavuze ko Isi irimo kunyura mu bihe bikomeye birimo ubusumbane budahwema kwiyongera, ubukungu bugihanganye n’ingaruka za COVID-19, imyuka ihumanya ikirere, amakimbirane atera ubuhunzi n’ibindi.

Yakomeje ati “Mukoresheje ubumenyi mufite mu ikoranabuhanga, bitanga amahirwe yo kuba twabasha kubinyuramo, tukarenga imbogamizi zose zihari, tukubaka Isi yuje uburinganire nk’uko tubyifuza.”

Iyi nama izamara iminsi itatu biteganyijwe ko izafatirwamo ingamba zikomeye zirimo gushakira hamwe igisubizo kirambye ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu rubyiruko no ku guhanga udushya hagamijwe guteza imbere ubukungu.

Inzira 26/06/2023 03/06/2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?