Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Inganda zitunganya amazi zikomeje gufungwa kubera gucuruza atujuje ubuziranenge
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Uncategorized

Inganda zitunganya amazi zikomeje gufungwa kubera gucuruza atujuje ubuziranenge

Inzira
Yanditswe 27/06/2022
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda, Rwanda FDA cyatangaje ko kimaze gufunga amashami y’inganda eshanu kubera gucuruza amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge.

Amashami y’inganda amaze gufungwa kugeza ubu harimo iry’uruganda Aqua Limited riherereye i Kibagabaga, amashami ya Jibu ya Kabeza, Nonko na Bibare. Hafunzwe kandi ishami ry’uruganda rwa Perfect Water Limited rya Bibare n’iry’uruganda Iriba Limited naryo riherereye muri aka gace ndetse n’irya Sip Kicukukiro Limited.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Eric Nyirimigabo, yabwiye RBA ko icyemezo cyo gufunga aya mashami cyafashwe nyuma yo gusanga hari amazi atujuje ubuziranenge.

Ati “Mu byo twapimye twasanze hari ibirengeje ibipimo bigenwa n’itegeko ry’ubuziranenge. Twabagiriye inama yo kureba impamvu yatumye ubwo buziranenge butubahirizwa hanyuma batubwire n’ingamba zafashwe kandi ni inganda nyinshi ntabwo ari Jibu gusa.”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Jibu buvuga ko nubwo hari inganda zafunzwe kubera ko zitujuje ubuziranenge bitavuze ko uru ruganda rwose rwafunzwe cyangwa ko ibihakorerwa byose bitujuje ubuziranenge.

Ati “Mu minsi ishize FDA yakoze igenzura nk’uko isanzwe ibikora ahantu hose isanga, Jibu ifite inganda 57 isanga muri izo dufite enye zirimo ibibazo baba bazifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa ariko muri make ntabwo bivuze ko Jibu yafunze, twe turakora twujuje ubuziranenge, kuba tukiri ku isoko bivuze ko ntakibazo dufite.”

Rwanda FDA ivuga ko mu gihe izi nganda zizakosora ibyo zasabwe hazongera hagakorwa irindi ryegunzura rizatuma zimwe zifungurirwa ndetse izindi zigafatirwa ibihano bitewe no kudakosora amakosa yabayeho.

Amwe mu mashami ya Jibu yahagaritswe
Inzira 10/06/2023 27/06/2022
Igitekerezo 1
  • דירות דיסקרטיות חולון says:
    15/08/2022 at 06:51

    Greetings! Very useful advice within this article! It is the little changes that produce the most significant changes. Thanks for sharing!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?