Uruhare rw’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’ u Rwanda ruhagaze ahirengeye mu myaka 30 ishize, aho kuri ubu rwihariye 52% by’ingengo y’imari y’igihugu.
Mu ngengo y’imari u Rwanda ruzakoresha muri uyu mwaka wa 2023-2024, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ukwigira kw’abanyarwanda kwazamutse kuko imisoro yihariye kimwe cya kabiri cyayo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherutse kugaragaza ko kuba u Rwanda rushobora kugera ku ntego yo kwishakamo 52% by’ingengo y’imari ari intambwe ishimishije, ariko anibutsa ko buri wese yitabiriye gusora neza, iri janisha rishobora no kurenga. Bityo iterambere ry’ u Rwanda rigakataza.
Uruhare rwa Rwanda Revenue Authority (RRA) muri uru rugendo,
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikusanya amafaranga agenda ku mirimo rusange ya Leta, no guteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage nk’ubucuruzi n’ishoramari ry’inganda.
Hari imisoro yakirwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ikajya mu isanduku ya Leta, hari ni yeguriwe uturere.
Mu Rwanda imisoro irakusanywa igafasha mu kuzamura ibikorwa remezo bigenewe abaturage b’igihugu, bityo iterambere ry’umuturage ndetse n’igihugu rikiyongera binyuze mu misoro.
Mu misoro niho hava amafaranga akoreshwa mu bikorwaremezo byo kwegereza abaturage amazi, amashanyarazi, amashuri, imihanda n’amavuriro.
Nko mu rwego rw’ubuvuzi imisoro yifashishwa mu kubaka amavuriro harimo n’ayibanze (Health Post), ibyatumye nk’impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka zigabanuka. Ku rundi ruhande, umubare w’abarembera mu rugo waragabanutse kuko n’abajyanama b’ubuzima bongererwa ubushobozi umunsi ku munsi.
RRA yimakaje ikoranabuhanga
Ikigo cy’Igihugu cy’ Imisoro n’Amahoro( RRA ) cyashyizeho gahunda, y’ikoranabunga rya EBM ifasha kugenzura neza abasora, bigatuma imisoro irushaho gukusanywa uko bikwiye.
Kuri hari ishimwe rigenerwa uwasabye fagitire ya EBM “TENGAMARA NA TVA” aho rihabwa umuguzi uguze ibicuruzwa akabisabira fagitire ya EBM, aho ahabwa 10% kuri TVA yishyuye. Hari n’ishimwe rya 50% ku bihano bicibwa umucuruzi utatanze fagitire ya EBM cyangwa agatanga idahwanye n’amafaranga yishyuwe, ahabwa umuguzi watanze amakuru. Gusa, aya mafaranga biteganyijwe ko ayahabwa nyuma y’amezi 3.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko muri uyu mwaka w’isoresha wa 2023/2024, cyahawe intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 2.637 Frw, zihwanye na 52,4% by’Ingengo y’Imari yose ingana na miliyari 5.030,1 Frw.

Tuyishime Olive/INZIRA.RW
Gusora nibyiza cyane kuko ninkingi yiterambere iyo hataza kuba imisoro ibikorwa remezo tubona ubu birimo imihinda,ibitaro,amashuri,nibindi byinshi ntawakwirengagiza Yuko imisoro yatumye buriya kagari kose komurwanda usanga gafite post de Sante Kandi ugasanga kukigerenyo kiri hejuru buri kagari komurwanda usanga harimo ikigo cyamashuri
hello