Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu mu kiyaga cya Kivu, bwasobanuye ko impanuka y’ubu bwato yatewe no kuba bwagonze ibuye rinini mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Mu itangazo ryashyize hanze bavuze ko “ Ku wa 29 Mata 2024 bwagonze ibuye rinini mu gihe bwari mu kazi .” Bituma habaho impanuka yabereye ku gice cy’amazi y’Akarere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano .
Ubuyobozi bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ muri iryo tangazo bwasobanuye ko ko abari mu bwato bashoboye gutabarwa bakurwamo, naho ubwato burakururwa bushyirwa ku nkombe.
Bati “ Abatekinisiye b’ubwo bwato bihutiye gusuzuma imiterere y’iyo mpanuka no kugenzura ibyangiritse kugira ngo babusane, ubuyobozi burizeza ko nyuma yo kubusana buzasubukura ibikorwa byabwo mu gihe kidatinze.”
Ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ nibwo bwato bwa mbere mu Rwanda bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu bukaba ubwato bukunzwe cyane cyane n’abatembera mu Rwanda. Ubu bwato bukora butembera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Bukorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi. Bufite kandi uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi.
Ubu bwato buzagenzurwa na Mantis, isanzwe ifite izindi hotel eshatu iki kigo kigenzura, zirimo Mantis Kivu Marina Bay Hotel iri mu Murenge wa Kamembe i Rusizi, Mantis EPIC Hotel & Suites iherereye i Nyagatare na Mantis Akagera Game Lodge iherereye muri Pariki y’Akagera.
INZIRA.RW