Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gusuzuma uko abahinzi n’aborozi bahabwa inguzanyo ku nyungu iciriritse, ndetse hari kwiga uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagabanywamo Ministeri ebyiri.
Ibi yabigarutseho tariki ya 5 Kamena 2024, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu mwaka wa 2017 kugeza muri 2024.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ubuso bw’ubutaka bwuhirwa bwiyongereye, ndetse hanongerewe umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi byatoranyijwe.
Minisitiri Ngirente kandi yagaragaje ko umukamo w’inka wavuye kuri miliyoni 776 muri 2017, ugera kuri litiro zirenga miliyari imwe mu mwaka.
Yagize ati “Umubare w’amakusanyirizo y’amata na wo wariyongereye, twari dufite amakusanyirizo 56, ubu tugeze kuri arenga 130.’’
Mu bijyanye no gufata neza umusaruro w’ubuhinzi, hagiye hubakwa ubwanikiro ndetse n’ubuhinikiro bugezweho.
Kuri ubu Leta y’u Rwanda itanga 40% y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa mu rwego rwo gushyigikira abahinzi n’aborozi.
Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Hindura Jean Pierre yavuze ko kera ubuhinzi bwakorwaga hatagamijwe ishoramari ndetse ko bwakorwaga mu buryo bwa gakondo ariko ko ubu byahindutse.
Yongeyeho ko kugira ngo urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rutere imbere, hakwiye kujyaho banki cyangwa ikigo cy’imari giha abahinzi n’aborozi inguzanyo iciriritse itarenza urwunguko rungana 10%.
Ati “Ntibyumvikana uko umuhinzi n’umworozi afata inguzanyo nk’ugiye gucuruza wunguka mu cyumweru kimwe cyangwa ukwezi kumwe. Bihora bivugwa ariko ntibishyirwa mu bikorwa.’’
Depite Hindura yatanze igitekerezo avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bikwiye gutandukanywa hagashyirwaho Minisiteri ebyiri.
Ati “Habayeho gutandukanya, hakaba Minisiteri y’Ubworozi, na Minisiteri y’Ubuhinzi ukwayo, buri wese akabazwa ibye, iki kibazo cyakemuka kandi mwabona umusaruro ufatika.”
Yongeyeho ati “Biragoye kubona umuntu unyurwa n’ubuhinzi n’ubworozi ku gipimo kingana. Niba kitanashoboka, hakaba Minisiteri imwe, nibura hajye haba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubworozi kuko twagiye tubona ushinzwe Ubuhinzi.’’
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yasubije ko iki gitekerezo gihari cyo kureba niba byakunda ko habaho Minisiteri y’Ubuhinzi na Minisiteri y’Ubworozi ukwayo.
Yagize ati “Igitekerezo kirahari. Turagifite muri Guverinoma ariko ni igitekerezo gisaba kucyitondera kuko ukoze banki y’ubuhinzi n’ubworozi yonyine, ukaza gusanga utarabyize neza ugahomba, yica urwego rwose.’’
“Twashatse gukora umushinga wo kureba niba kuguriza abantu ku giciro kitarenze 10% byashoboka, hanyuma tukareba uburyo bishyura neza, twamara kubona ko bikunda, tukazareba iryo guza n’iguriza n’iyishyura, ni bwo twavuga niba banki ishoboka.’’
Minisitiri Ngirente yavuze ko ku bufatanye na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa CDAT uzakora ibijyanye no kuhira, harimo igice kizaguriza abahinzi n’aborozi ku nguzanyo itageze ku 10%.
Uyu mushinga uzamara imyaka itatu urimo miliyoni 50$, biteganyijwe ko uzajya utanga inguzanyo ya miliyoni 15$ ku mwaka.
Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW