Abakorana n’ikigo cy’imari iciritse cya Sacco Dukire Ndego yo mu karere ka Kayonza barashimangira ko Sacco Dukire Ndego yabagobotse ikabafasha kuva mu bukene.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi kimwe n’abacuruzi bakorana na Sacco Dukire Ndego baganiriye n’ikinyamakuru INZIRA bahamya ko bahoze mu bukene, ariko ubu bishimira intambwe bamaze gutera babikesha gukorana n’ikigo cy’imari iciritse.
Uwineza Pelagie n’umugabo we Shingiro Innocent bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere bavuga ko mbere bataragana sacco bakoraga ubworozi bwa gakondo, aho babonaga umusaruro muke. Gusa kuva bagana sacco bagafata inguzanyo umusaruro wariyongereye cyane cyane umusaruro w’amata.
Uwineza yagize ati “Twatangiye gukorana na sacco mu mwaka wa 2017, twubaka ibiraro ndetse tugura inka za kijyambere. Inguzanyo ya mbere twafashe yari ibihumbi 700 Frw, nyuma nibwo twaje gusaba indi yo kugura inka za kijyambere ingana na Miliyoni 1Frw, nayo turayishyura baduha indi ingana na Miliyoni 2 Frw. Ubu niyo turi gukoresha mu kwagura ubworozi bwacu.”
Yakomeje agira ati “Twakamaga litiro 10 na 15 gusa, ariko uyu munsi turakama litiro 40, abana bakabona ayo kunywa ndetse andi nanjye nkayacuruza, kugeza uyu munsi dufite inka zirenze 20. Ibyo byose tubikesha inguzanyo dufata muri Sacco Dukire Ndego.”
Mu bakorana na Sacco Dukire Ndego harimo n’amatsinda atandukanye arimo ay’urubyiruko rwishyize hamwe, kimwe n’amatsinda y’abagore.
Itsinda ry’urubyiruko rukora ubuhinzi bw’urusenda muri uyu murenge wa Ndego, bagaragaza ko bamaze gutera intambwe igaragara babikesha gukorana na Sacco Dukire Ndego.
Habiyumva Philippe, avuga ko nk’urubyiruko rwo mu murenge wa Ndego hari byinshi bagezeho babikesha inguzanyo bafashe muri sacco Dukire Ndego.
Ati “Turi abanyamuryango 45 twishyize hamwe dufata umwanzuro wo gukorana na Sacco Dukire Ndego itangira kuduha inguzanyo, iya mbere yari ibihumbi 700 Frw, ubwa kabiri n’ubwa gatatu batugurije Miliyoni 2 Frw. Ubu dufite inguzanyo ingana na Miliyoni 7 Frw nizo turi gukoresha mu buhinzi bw’urusenda ku buso bungana na hegitari 3, rwatangiye kwera tumaze gusarura inshuro ebyiri umusaruro ungana na toni ebyiri.”
“Ubu turi gutegura guhinga imiteja mu rwego rwo gukomeza kwagura ubuhinzi bwacu, ibyo byose ni kubufatanye na Sacco yatwegerejwe n’ubuyobozi bwiza bukunda urubyiruko.”
Uwimana Marie Alice nawe ashimangira ko gukora na sacco byamurinze gusesagura, ndetse ubu ni umugore utekereza kure kandi ufite icyo yigejejeho.
Ati “Mu nguzanyo zose sacco yagiye impa hari byinshi zangejejeho harimo ubutaka, kurihira abana amashuri n’ibindi bikenerwa mu rugo. Ndacuruza nkabona icyo nkeneye buri munsi, bitandukanye na mbere sacco zitaraza, aho umugore yakoreshaga amafaranga icyo atagenewe yagera ku gitenge akagura atabipanze bigatuma amafaranga atabyara inyungu.”
Umucungamutungo wa Sacco Dukire Ndego, Nelson Munyankindi avuga ko uretse kuba abanyamuryango ba sacco barateye imbere, na sacco ubwayo yateye imbere.
Ati “Ubwizigame bwa banyamuryango bwavuye ku Miliyoni zisaga 70 Frw mu mwaka wa 2013 ubu bugeze ku zisaga 221 Frw, iyi mibare ni gihamya gifatika cyerekana urugendo rw’iterambere mu bagana Sacco Dukire Ndego.”
Akomeza agira ati “Icyo nabwira abanyamuryango ni ukwitabira gufata inguzanyo muri sacco yabo kuko bizabafasha kwiteza imbere. Hari abatinya ko ingwate zabo zagurishwa ariko nababwira ko icyo atari cyo dushyize imbere, ahubwo icyo twitayeho n’ubunyangamugayo no kugaragaza imishinga ifatika izabyara inyungu kuri bo ndetse bakabona nayo bishyura sacco.”
Sacco Dukire Ndego yatangiye umunyamuryango atanga umugabane shingiro ungana n’ibihumbi 5000 Frw, ariko ubu warazamutse ugeze ku bihumbi 7000 Frw.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW