Bamwe mu banyamuryango ba Bwisige Sacco yo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kugana Sacco byatumye bacika ku gutega amaboko no kwitwa inkorabusa none ubu bibeshejeho Kandi barakataje mu iterambere.
Abakorana na Bwisige Sacco bahamirije INZIRA.RW ko mbere bahabwaga imfashanyo mu buryo butandukanye ariko kuva Sacco yabegerezwa bagakorana nayo, ubu baritunze banakomeje urugendo rw’iterambere.
Ntibizerwa Saidi Desire ni umunyamuryango wa Bwisige Sacco, akaba akora imirimo itandukanye irimo kujyana amata ku makusanyirizo, ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko mbere yahabwaga ubufasha kuko yari umukene ariko kuva Sacco yagera mu murenge wa Bwisige, imibereho ye yarahindutse.
Ati “Ndi umwe mu baturage bari barasigaye inyuma bafite ubukene, nikorera umuzigo ku mutwe nkagenda ibirometero birenga ijana n’amaguru ndi gucuruza ibigori ngo ndebe ko ifunguro ry’umunsi ryaboneka, hanyuma leta y’ubumwe itangiza umushinga wo gutanga inkunga y’ibihumbi 50 frw yubudehe ku batishoboye icyo gihe nanjye ndayahabwa amviramo igishoro bituma ntinyuka no kugana Bwisige Sacco ntangira kuguza nkora akazi kanjye byagutse.”
Yakomeje agira ati “Natangiye nguza ibihumbi 300 frw none ngeze kuri Miliyoni zirenga 4frw, mfite moto 4 harimo izitwara amata niyo ngendaho kandi urabona ko ndi kubaka inzu yo kubamo ijyanye n’igihe.”
Abagore bo mu murenge wa Bwisige nabo bacitse ku gutegereza agaturutse mu maboko y’umugabo bagana ikigo cy’imari kibaha inguzanyo barikorera.
Zaninka Alphonsine amaze imyaka irenga 12 ari umunyamuryango wa Bwisige Sacco akaba ari umucuruzi muri santire ya Duwani, yavuze ko aribwo bwa mbere yarakoranye n’ikigo cy’imari.
Ati “Inguzanyo ya mbere nafashe ingana n’ibihumbi 300 frw nari ngiye kuyashyira mu bucuruzi bw’inzoga, nkomeza nzamuka gake gake ngera kuri Miliyoni 4 frw nazo nzishora mu nzoga nkora depo ifatika nkarangura amakesi magana atatu.”
Yongeye ati “Naguze umurima wa Miliyoni 1 frw, ubu mpinga ibishyimbo, amasaka n’ibindi bitandukanye, nabashije kurihira umwana ishuri. Mbere ntaragana Bwisige Sacco nta kintu narindiho, narinkennye ubushobozi ari ntabwo ariko ubu mbayeho neza kuko nibeshejeho.”
Naho Ntakirutima we avuga ko mbere ataragana Sacco yaguzaga abaturage akabishyura ku nyungu z’umurengera bigatuma adindira mu iterambere.
Ati “Nakenerega amafaranga nkaguza mu baturage noneho urwunguko ugasanga ruri hejuru bigatuma mpomba, nzakugirwa inama yo kugana Sacco nanjye ndabyemera ntangira gukorana nayo kugeze uyu munsi. Ubu nkora umwuga wo kubaza intebe nkazitunganya neza kandi mbifashwamo n’inguzanyo nafashe muri Bwisige Sacco.”
Umucungamutungo wa Bwisige Sacco, Mutesi Clementine yavuze ko Sacco yaziye guha inguzanyo abaturage, gufasha abashaka kuzigama n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kwegereza abaturage serivise z’imari, ariyo mpamvu nta muturage wo muri Bwisige ugomba gusigara inyuma mu gukorana nazo.
Ati “Ndashishikariza abanyamuryango dukorana ndetse n’abaturage ba Bwisige kuza gufata inguzanyo kugira ngo bashobore kwiteza imbere, buri wese agatinyuka ku kigero cye n’ubushobizi bwe. Ndetse no mu kubitsa amafaranga ayariyo yose ni bayazane tubafashe kuyabika kuko Sacco yacu ikorera mu mucyo.”
Bwisige Sacco yatangiranye abanyamuryango magana 600 muri 2009, ubu igeze ku banyamuryango ibihumbi 6,711. Batangiriye ku mugabane shingiro w’ibihumbi 3000 frw muri 2009, kuri ubu bageze ku bihumbi 5000 frw.
INZIRA.RW