Mu Rwanda serivise za leta zitangwa hifashishijwe ikoranabunga zisaga 682, aho bikomeje kwihutisha imitangire ya serivise no guca ruswa mu nzego zinyuranye.
Inzego zose mu Rwanda zifite aho zihurira na serivise z’ikoranabuhanga, abafashe iyambere mu kurikoresha hari intambwe bateye kandi barakataje mu kujya mbere.
Hari abashoramari n’abacuruzi, abahinzi ndetse n’izindi ngeri zitandukanye bemeza ko aho igihugu kigeze ubu imikorere yabo ya buri munsi ishingiye ku ikoranabuhanga ku kigero cyo hejuru.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, serivisi za leta 682 zatangagwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente aherutse kuvuga ko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari byo bizafasha igihugu kugera ku ntego gifite ikubiye mu cyerekezo cya 2050.
Mukamfizi Felicitee, wo mu karere ka Gicumbi umurenge wa Mutete, avuga ko serivise z’ikoranabuhanga zamuruhuye ingendo Kandi umwanya yakoreshaga ajya ku murenge ku karere n’abandi hatandukanye asigaye awubyaza umusaruro akora ibindi bimwinjiriza amafaranga.
Ati “Ubu ndi mu rugo niishyura mituweli, nk’ishyura amazi, umuriro, no kwiyandikisha mu bazahabwa ifumbire ya smart nkuganire n’ibindi byose twishyura dukoresheje telephone, ibyo tutakwiyishyurura tukagana Irembo kuko naryo ryaratwegereye rikabidufashamo noneho wa mwanya tuzigamye tukawukoresha indi mirimo ibyara inyungu.”
“Ikindi serivise zitangwa n’ibigo by’imari zisigaye zihuta kubera ikoranabuhanga bitandukanye na mbere twabanzaga kuzuza amafishi bikadindiza umurimo.”
Bunani Godfrey utuye mu karere ka Rutsiro umurenge wa Mushubati ni umwe mu batanga serivise z’ikoranabuhanga, ahamya ko kuva mu Rwanda hatangira gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivise zitandukanye byatanze umusaruro ku baturarwanda.
Ati “Gutanga serivise z’ikoranabuhanga bintungiye umuryango,na none ku baturage byagabanyije amatike bakoreshaga bashaka ibyagombwa runaka , ubu umuntu wavukiye I burasirazuba ashobora Kwakira icyangombwa inaha I burengerazuba akakibona byoroshye, abahinzi nabo kubona ifumbire muri smart nkuganire biraborohera kuko hifashishwa ikoranabuhanaga. Ubu serivise zirihuta ku muturage wese ufite irangamuntu.
Yakomeje agira ati “nubwo bimeze bityo haracyakenewe ubukangurambaga ku baturage bakoresha ibyagombwa bakumvako bagomba kuva aho babikoreshereje babijyanye kandi bishoboka ko babifatira no mu tundi turere cyangwa intara bagomba gusobanukirwa ko byose bishoboka.
“Hari ibikorwa bitandukanye byakundaga kugaragaramo ruswa n’akarengane ariko kuva byinjizwamo ikoranabunga hagaragayemo impinduka
Zimwe serivisi z’ingenzi zitangwa na Leta zitangirwa kuri murandasi zajemo impinduka biturutse mu gukoresha ikoranabunga. harimo IECMS ikoreshwa mu butabera, IFMS ikoreshwa mu micungire y’imari, e-recruitment System ikoreshwa mu gutanga akazi ndetse e-procurement ikoreshwa mu itangwa ry’amasoko ya leta.
U Rwanda, bigaragara ko ari igihugu cyateye intambwe mu kurwanya ruswa kuko cyavuye ku mwanya wa 54 n’amanota 51% mu 2022, kigera kuri 49 n’amanota 53% mu 2023.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, urwego rwa serivisi rubifashijwemo n’ikoranabuhanga rwagize uruhare rwa 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW