Mu murenge wa Mukama, akarere ka Nyagatare kuva mu mwaka 2009 abaturage begerejwe Sacco Ingoboka Mukama barayishimira uburyo yabateje imbere none bakaba bakomeje gukataza mu iterambere igihugu kiganamo.
Aganira n’ikinyamakuru inzira.rw, Basesayose Jean Claude ukorera muri santere y’ubucuruzi ya Gishororo avuga ko iki kigo cy’imari begerejwe cyamufashije kwagura ubucuruzi bwe.
Yagize ati “Kuva sacco yatangira nakoranaga nayo kandi byambereye byiza kugeza nanubu. Nacuruzaga iduka (boutique) riciriritse, ayo mbonyemo nkayaranguza nkanabitsaho kuri sacco. Naje kugira igitekerezo cyo kujya kuguza amafaranga yo kwagura ubucuruzi bwanjye bayampa bitangoye, nza no kuyishyura neza binyereka ko nashaka n’indi mishinga bakamfasha.”
Akomeza agira ati “Nyuma gato ya 2019 naje kugira igitekerezo cyo gucuruza inyongeramusaruro kubera ko nabonaga abaturage babona imbuto zo guhinga n’ifumbire babikuye kure mbona ko mbizanye hafi byabona abaguzi. Negereye sacco baramfasha rwose nko mu cyumweru kimwe amafaranga nari nyabonye ndabitangira kandi urabona ko bigeze ku rwego rushimishije.”
Uyu mubyeyi avuga ko hari byinshi amaze kugeraho harimo gutunga umuryango we no kwagura ubutaka akoreraho ibikorwa by’ubuhinzi.
Ati “Ubu bucuruzi rero bwangejeje kuri byinshi birimo nko kwishyurira abana amashuri dore ko bamwe bari gusoza kaminuza, nabashije kubona ubutaka bwo guhingaho kandi ni ahantu ntuye hagezweho.”
“Nashishikariza abantu bifuza gutera imbere kugana sacco bakabasha kubyaza amahirwe batwegereje umusaruro kuko bahari kubwacu.”

Safari Gregoire nawe ni umucuruzi uhamya ko ibikorwa bye byagutse, ndetse akataje mu iterambere abikesha Sacco Ingoboka Mukama begerejwe.
Ati “Natangiye ncuruza boutique nkuramo amafaranga yo kudutunga mu rugo gusa, kubera ko inyungu nabonaga nayibitsaga muri sacco byaje gutuma nsobanukirwa n’imikorere yayo bituma nigira inama yo gutinyuka nkatangira kuguzamo amafaranga ngo ndebe ko ubucuruzi bwange bwatera imbere.”
“Inguzanyo ya mbere natse nayibonye mu minsi ine kandi byatumye naguka mu mikorere kuko natangiye gusudira no gukora inzugi n’amadirishya n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi. Nakoreraga ahantu hato gusa uko nagiye nunguka nkanishyura neza nakomezaga kuguza ngura indi nzu yo gukoreramo ndetse n’ibikoresho biriyongera.”
Akomeza agira ati “Ibyo byatumye ubuzima bwanjye n’ubwabakozi nkoresha buba bwiza, ubu icyerekezo leta yacu itwifuzamo ndabona ntakabuza tuzakigeramo”.
Agira inama aha urubyiruko rukitinya, ati “Ndagirango nsabe cyane cyane urubyiruko kureka kwitinya ahubwo ko aya mahirwe aribo yaziye, bategure imishinga iciriritse bagerageze barebe kuko hari abajyanama babakurikirana ngo badahomba.”
“Kwirirwa bicaye kuri Whatsapp nizindi mbuga nkoranyambaga bizabasiga mubukene kandi aribo urwanda rutezeho iterambere. Abafite ubwoba bajye banyegera mbagire inama kandi ndabizi neza ko bizabagirira akamaro”.

Umucungamutungo wa Sacco Ingoboka Mukama, Mbarushimana Vedaste, avuga ko abaturage bakomeje kugenda bahindura imyumvire ndetse bakangukiye gukorana n’ibigo by’imari.
Ati “Tumaze igihe kinini dukorana n’ibyiciro byose yaba abantu ku giti cyabo n’abishyize hamwe. Serivisi dutanga zirimo kubitsa no kugurizanya, gufasha abana n’urubyiruko mu kwizigamira, gutanga inguzanyo y’amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bakenera mu ngo zabo nk’ibigega byamazi, televiziyo, firigo, moto n’ibindi.”
Akomeza agira ati “Abayamuryango bacu bagenda babyumva ku buryo biyongera cyane ndetse mu rwego rwo kurushaho kubegera dutegura amarushanwa mu mupira w’amaguru yitwa SIMU cup, aho bidagadura bakanasobanurirwa ibyiza byo gukorana na SACCO Ingoboka Mukama kandi twanabashyiriyeho ishami mu kagari ka Gihengeri mu rwego rwo kurushaho kubegera.”
Uyu muyobozi avuga ko uburyo abaturage bitabira serivisi zitangirwa kuri iyi SACCO ari benshi, byerekana ko hari ikintu kinini yabafashije kirimo kuba ibegereye kandi inabafasha byihuse.
Ndetse yabaye igisubizo kuko abaturage bashima uburyo bacitse kubika amafaranga mungo kandi bakanabasha kwishyura ubwisungane mukwivuza bifashishije iki kigo cyimari.



INZIRA.RW
Nibyiza mukorezaho nayi mikino arakenewe
Mukomerezaho nibyiza rwose