U Rwanda rugiye kwakira inama ihuza abacungamari b’umwuga bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Easter African congress of Accountants( EACOA).
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kane ariko u Rwanda rukaba rugiye kuyakira ku nshuro ya mbere, ikaba itegurwa n ‘urugaga rw’Abacungamari mu Rwanda, ICPAR.
Aho byitezwe ko izitabirwa n’abagera kuri 800 bazava mu mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, aho izatangira kuva tariki ya 16-19 Mata 2024.
Perezida wa ICPAR , Obadiah Biraro mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2024, yavuze ko iyi nama izasiga amasomo atandukanye aho abazayitabira bazungurana ubumenyi no kurebera hamwe intambwe imaze guterwa muri uyu mwuga.
Ati “Abacungamari bagira uruhare rukomeye cyane . Niyo mpamvu natwe twavuze ngo baze hano iwacu. Badutanze kubona izuba. Twebwe tumaze imyaka 15 ariko twarihuse ku byo tumaze kugeraho. Ariko uwagutanze kubona izuba, hari ibintu bakoze tuzi,baturusha. Urugero nka Kenya, abacunagamari baho bagira uruhare rukomeye mu burezi, Uganda, Tanzania naho ni uko .”
Ariko natwe dufite umwihariko kuba tubasha guhagararana nabo, ibyo bihangange ,ubu tukaba tuvuga bakatwumva, hari ibyo twagezeho.”
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin, avuga ko “harimo ko abazitabira iyi nama bazasangizanya ubumenyi n’amahirwe n’abacungamari bava mu karere.”
Miramago Amin ashimangira ko abazitabira iyi nama bazarushaho kunoza ubufatanye no gukorana mu bacungamari bo mu Karere.
Usibye abacungamari bazava mu bihugu bya Tanzania, Uganda, UBurundi na Kenya, iyi nama izanitabirwa n’abazava mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi.
Mu minsi itatu bazamara, bazaganira kuri zimwe mu mbogamizi uyu mwuga uhura nazo, ndetse n’uburyo warushaho gutera imbere, hakorwa ibiganiro bizibanda ku ngingo zitandukanye zirimo uko hakorwa ibarurishamibare(Audit Practices), ibijyanye n’imisoro, raporo z’Imari, impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu mwuga wo gucunga umutungo.
INZIRA.RW