Abakora ubucuruzi bw’indabo mu Rwanda barabyinira ku rukoma kubw’inyungu yazo ikomeje kuzamuka muri ibi bihe ubundi bucuruzi bukomeje gushyirwa ahabi n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2021, hacurujwe toni 1.1 y’indabo, itanga inyungu y’agera kuri miliyari 8 Frw.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, muri raporo giherutse gukora cyagaragaje ko ubwo buhinzi bw’indabo bwungutse ku kigero cya 96.6% ndetse indabo zoherejwe mu mahanga ziyongeraho 58.6%.
NAEB ivuga ko isoko mpuzamahanga ryakomeje gukenera indabo zikomoka mu Rwanda, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru isanzwe ikoreshwamo indabo cyane nka St Valentin, Noheli n’iyindi.
N’ubwo mu Rwanda ho imwe mu minsi mikuru ikoreshwamo indabo cyane nk’ubukwe yahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bamwe mu bazicuruza bemeza ko icyo cyorezo kitakomye mu nkokora ubucuruzi bwabo, ahubwo ngo barungutse cyane.
Muganga Joseph, Umuyobozi wa Bright Harvest ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo, yabwiye ikinyamakuru The New Times ati “Ni ukuri iki gihembwe cy’ihinga cyari cyiza ugereranyije n’umwaka washize. Ubucuruzi bw’indabo bugendana n’ibihe, twe tubutangira guhera mu Gushyingo kugeza muri Gicurasi. Twarungutse cyane kurusha mu myaka ibiri ishize.”
Si Muganga gusa uhamya iby’inyungu ishimishije babonye mu myaka ibiri ishize, kuko na Kwitonda Ephrem ukora muri Bella Flowers nawe abishimangira.
90% by’indabo zera mu Rwanda zigurishwa mu bihugu by’i Burayi birimo u Buholandi, u Bufaransa, u Budage ndetse n’u Buyapani bibarizwa ku mugabane wa Aziya.
Ubusanzwe icyayi, ikawa, imbuto n’imboga nibyo byinjirizaga igihugu amadovize menshi, ariko biragaragara ko indabo nazo mu minsi iri imbere ziraba zinjiye kuri urwo rutonde.
Raporo mpuzamahanga igaragaza ko mu mwaka wa 2019 indabo zinjije Miliyoni 42 z’amadolari ku isi yose, u Buholandi, Colombia, Équateur, Kenya na Ethiopia akaba ari byo bihugu bifite umusaruro mwinshi ku rwego mpuzamahanga.