Abagize Intekoo Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bahaye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ukwezi kumwe ko kuvugutira umuti ikibazo cy’umuceri ukomeje guhombera abaturage no kuburirwa isoko.
Abadepite bagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’ibiciro by’umuceri uhingwa mu Rwanda kikiri hejuru ugereranyije n’uva mu mahanga basaba MINICOM kugikemura bitarenze ukwezi kumwe.
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo habaga Inteko Rusange, umutwe w’Abadepite yagezwagaho raporo y’ingendo z’Abadepite mu gihugu, zakozwe hagamijwe kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025 A cyatangiye.
Bimwe mu bibazo by’ingutu basanganye abahinzi harimo koperative zihinga umuceri zibura abakiliya bawo bigatuma bawutindana mu bubiko.
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko nubwo umuceri wera mu Rwanda uhanganye n’uva mu mahanga, hari n’ikindi kibazo cy’umuceri wera mu bihe bitandukanye ku buryo igiciro gishyirwaho kitubahirizwa ku miceri yose iba iri mu bubiko.
Yagize ati “Umuceri wo mu gihugu ntabwo werera rimwe. Iyo hagiyeho rero igiciro ku mwero, birengagiza wa muceri weze mbere bityo gushyiraho igiciro cy’umuceri rero n’uwo mu gihugu, hakwiye kwitabwa kuri wa muceri wera mbere ndetse na wa muceri uba wereye ku gihe cy’isarura abo bahinze na bo bakabasha kubona uko bisanga muri icyo giciro cyagiyeho.”
Depite Odette Uwamariya we yagaragaje ko basanze hari abagurirwa umuceri na ba rwiyemezamirimo bagatinda kubishyura cyangwa bakabasaba inyemezabuguzi za EBM nyamara ari abahinzi basanzwe, bigatuma basoreshwa.
Agira ati “Twanabonye ikibazo gikomeye aho iyo babaguriye umusaruro babasaba gutanga inyemezabuguzi ya EBM kandi ari abahinzi basanzwe bigatuma bacibwa imisoro. Twabasaba gukemura ikibazo cy’umusaruro w’abaturage ufatirwa na ba rwiyemezamirimo ntibishyurwe cyangwa bagatinda kwishyurwa no gukemura ikibazo cyo kubaka EBM.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Uwineza Beline yavuze ko ikibazo cy’abahinzi basabwa EBM batakigiye mu mizi ku buryo cyakomeza gukukiranwa bikazashakirwa igisubizo kirambye.
Imwe mu myanzuro yafashwe n’Inteko rusange umutwe w’abadepite ni ugusaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gukemura mu kwezi kumwe ikibazo cy’ibiciro by’umuceri uhingwa mu Rwanda.
MINICOM yasabwe “Kugaragariza umutwe w’Abadepite gahunda yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abahinzi b’umuceri babura isoko ryawo, birimo ikibazo cy’igiciro cy’umuceri uhingwa mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n’icy’umuceri uturuka mu mahanga, hagakurikiraho ikibazo cya ba ryiyemezamirimo bagura uwo musaruro ariko na bo ntibawubonere isoko, bigakorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.”
Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, giherutse kwinjira mu kibazo cy’umuceri waburiwe isoko ndetse umwinshi uri kwangirikira ku mbuga no mu bubiko, gusa ntibyabujije ko ikibazo kigumaho.
Nko mu karere ka Rusizi abahinzi bavuze ko haguzwe umuceri wo ku mbuga waguzwe ariko uwari mu bubiko uguma kwangirikiramo, ibituma abantu bibaza niba bitaba intandaro yo guca intege abahinzi beza bamaze kwiyuha akuya.
INZIRA.RW