Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe kubagaragariza ingengabihe y’ivugururamikorere ry’udukiriro mu rwego rwo kunoza imiyoborere, ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa byatwo.
Kuri uyu wa Gatanu 31 Gicurasi 2024, nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe, kubagaragariza ingengabihe y’ivugururamikorere ry’udukiriro
Ni umwanzuro wafashwe n’Abadepite nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) ku mikorere y’udukiriro.
Abadepite basabye na none Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, kugaragaza ingengabihe yo gukemurwa ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka 5 bidakoreshwa.
Udukiriro twashyizweho nk’imwe mu nzira zitezweho gufasha u Rwanda guhanga imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi. Dutanga umusaruro nk’uko ubushakashatsi bwakwozwe n’Ishuri Rikuru rya PIASS muri 2017 ribivuga.
Gloriose Umuziranenge, ni umwarimu w’iryo shuri wagaragaje ko ubushakashatsi bwerekanye ko udukiriro ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo mu Rwanda, byanatuma rubasha guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka nk’intego rwihaye nk’uko Ikinyamakuru Igihe.com cyabyanditse.
Yagize ati “Bagaragaje ko bagiye mu gakiriro kuko ari ho hantu bashobora kubona akazi, bagahura n’abandi bagakorera hamwe, hari n’abandi bakagiyemo kubera ko ari gahunda ya leta, abatarabyumva nabo twagiye tubabona.”
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya yabaye ku itariki ya 23-24 Mutarama 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko ku byerekeye guhanga imirimo, mu myaka irindwi byari biteganyijwe ko hazahangwa imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Uwiyita Rwasande Kenneth kuri X ashima umusaruro w’udukiriro agira ati “Udukiriro twabaye umusemburo w’iterambere mu guhanga imirimo ku rubyiruko.”
Undi na we ati “Udukiriro twaje ari igisubizo ku Banyarwanda badafite akazi ndetse twafashije cyane urubyiruko mu kugira ibyo bakora bibafasha no kwiteza imbere.”
Gusa, hirya no hino cyane cyane mu duce tw’ibyaro hari udukiriro bamwe ngo ntibabona abakiriya nk’uko abaganiriye na Royal TV babiyitangarije.
Umwe mu baganiriye n’iyi televiziyo ati “Nta bakirira tubona kandi si uko turi ahantu habi. Nshobora gukora urugi nkarutereka ibyumweru bitatu rutaragurwa. Ariko ngikorera Nyabugogo nararukoraga nimugoroba cyangwa se mu gitondo bakaba baruguze.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda itangaza ko gushyiraho udukiriro ari inkingi ikomeye yo guhanga imirimo binyuze mu dukiriro. Gusa niba hakiri ibi bibazo muri utwo dukiriro byagorana cyane kugera ku ntego yiyemejwe yo guhanga imirimo 200 buri mwaka.
Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW