Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihgugu, PAC banenze kigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC cyemeye gutanga isoko ryo gutema ibiti, aho kurimbura igiti kimwe byahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi 590 Frw.
Nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 RBC yagaragayemo ibibazo mu mitangire y’amasoko cyane cyane ibiciro biri hejuru mu gushyira mu bikorwa umushinga wa RBC Regional Center uri i Rwamagana na Huye, ahabayeho kubaka batagishije inama Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire.
Kimwe mu byatunguye abadepite bagize komisiyo ya PAC harimo ibintu byagiye bigenerwa ibiciro byo hejuru, nk’aho bavuze ko kurimbura igiti kimwe bigomba gutwara ibihumbi 590Frw.
Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yahise yibaza impamvu iki kigo cyatangiye kubaka nta cyangombwa basabye.
Ati “Kubera iki se mwatangiye kubaka nta cyangombwa cyo kubaka mufite? Kuko hari no gutunganya aho imirimo izakorerwa ari na byo byagiyemo gutemesha biriya biti.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa remezo by’amavuriro muri RBC, Joe Maniraguha Diogene, yahamije ko hari hari ibiti bitanu mu kibanza byagabye imizi miremire munsi y’umusingi w’inzu ku buryo basanze ari ngombwa gushaka uko byakurwamo.
Ati “Byagaragaye ko ari ugutema ibiti mu buryo busanzwe ku buryo buri wese yabyibazaho. …twari dufite ibiti bitanu kuri site byari byarashoye imizi hasi bituma umusingi w’inzu uzamuka, harimo gutema bya biti tukabanza tukabikuraho, hakaza imashini iza kuzamura imizi ikabikura mu kibanza ikabishyira ku ruhande.”
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yabajije ingano y’icyo giti cyasaba ko kukirimbura bitwara ibihumbi 590 Frw.
Ati “Igiti kimwe ni ibihumbi 100 Frw cyangwa ni ibihumbi 500 Frw gukuba ibiti bitanu?”
Maniraguha yashimangiye ko “Igiti kimwe ni ibihumbi 590 Frw”, aha niho Depite Muhakwa abaza ati “Wowe se ubwo ayo mafaranga wayatanga ari ayawe? Ahubwo nari ngize ngo harimo no gusana iyo nyubako imizi yamennye none ni ugukuramo imizi gusa?”
Abadepite bose bagaragaje ko batumva ukuntu igiti kimwe cyatangwaho amafaranga angana atyo kugirango kirimburwe.
Depite Bakundufite Christine ati “Ndumva namwe mutakwemera kuyishyura. Ahubwo murakora iki kugira ngo ayo mafaranga atarenga umutaru kandi tubimenye mutarishyura.”
Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline yavuze ko kuba uyu mushinga utangiye nabi bigaragara ko nibadakosora imikorere bizahombya Leta akayabo.
Ati “Nimutangira gutya mugakomeza gutya, muzahombya Leta kurenzaho ariko ukuntu murimo kubifata murabifata nk’aho ari ibintu byoroshye kandi bishobora kuzakomeza kurenzaho.”
Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko Komisiyo isanga ibi bintu bidahwitse bityo ko iyi mirimo igomba kugenerwa agaciro ikwiye ibyo bihumbi 590 Frw byo kurimbura igiti bigahagarikwa gutangwa.
INZIRA.RW