Banki ya Kigali yagiranye ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu kwishyurana, Virtual Pay International, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu Karere kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga, bakishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.
Ubu bufatanye buzanyura mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali isanzwe itanga, bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu serivisi zitandukanye mu Rwanda zirimo ibiryo, imiti, serivisi za leta zitangirwa kuri Irembo ndetse n’ibindi.
Bank ya Kigali ihamya ko gukorana na Virtual Pay ikorerera mu bihugu binyuranye ku Isi, ari amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.
Caleb S. Gakunju, Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, yavuze ko BK yishimiye kugirana ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.
Yakomeje agira ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”
Abemerewe gukoresha iri koranabuhanga ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite ububiko n’abandi babyifuza.
Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi ko abakiliya babo bidasaba kuba bafitemo konti ahubwo ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ariyo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.
Banki ya BK ikomeje kwagura imikorere yayo igirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze kandi igakangurira abifuza ubufatanye mu gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kuyigana.