Croix Rouge y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gutera ingabo mu bitugu abaturage batishoboye bafite imishinga yo kubafasha kwiteza imbere, ariko bakaba barakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).
Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, ariko biteganyijwe ko kizagera ku baturage 2965 mu Turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare batoranyijwe mu Mirenge itatu muri buri Karere.
Muri buri Karere hatoranyijwemo 641 hagendewe ku bafite imishinga y’iterambere kandi badafite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa, kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19.
Abagezweho n’iyi gahunda ku ikubitiro bishimiye cyane amahirwe babonye, bashima Croix Rouge ibagobotse mu bihe bitari biboroheye.
Uwitwa Mukabugingo Odette wo mu murenge wa Kabarondo yagize ati “Nahoze ncuruza amatungo magufi arimo ihene, inkwavu,… Coronavirus ije ubucuruzi bwanjye busa n’ubwakomwe mu nkokora na yo, none Croix Rouge y’u Rwanda irangobotse rwose ndayishimira.”
Naho mugenzi we witwa Kamaliza Anastasie we yagize ati “Ndashimira Croix Rouge y’u Rwanda kuba yaradutekerejeho ikaduha inkunga, ubu igiye kudufasha gutera imbere. Twagizweho ngaruka n’icyorezo cya Coronavirus.”
Muhawenimana Jeanne d’Arc, uhagarariye Komite Nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yasobanuye ko iki gikorwa batangiye kizakorerwa abaturage bo mu Turere 4, kikaba kiri muri gahunda y’uyu muryango yo kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Croix Rouge ni umufatanyabikorwa wa Leta mu gufasha abatishoboye, twashoboye gufasha abaturage bose hamwe mu karere ka Kayonza 641, buri wese twamuhaye amafaranga 30, 000 y’imbanzirizamushinga ariko mu Cyumweru gitaha tuzabaha andi mafaranga 150, 000 yose ni ayo gutegura imishinga yo kubateza imbere.”
Mu gutoranya abaturage bagezweho n’iki gikorwa byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho batuye, ubwo buyobozi bukaba bubasaba kubyaza umusaruro igishoro bahawe, kikagura imishinga yabo ku buryo yaguka ibyara akazi kuri bagenzi babo bari mu bushomeri.