Umushinga AWA Prize w’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere, Enabel ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda bahembye ba rwiyemezamirimo b’abagore n’ababakobwa bahize abandi mu marushanwa y’ibijyanye n’ubugeni no guhanga udushya mu mishinga itangiza ibidukikije.
Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki 30 Gicurasi 2024, ubwo hatangwaga ibihembo ku mishinga itangiza ibidukikije muri uyu mwaka wa 2024.
Uyu muhango wo gutanga ibihembo witabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Dr. Uwamariya Valentine ndetse n’Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Versmessen Bert.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Dr. Uwamariya Valentine yashimye iterambere ry’abagore mu kwihangira imirimo.
Ati “Twishimiye ibyagezweho na ba rwiyemezamirimo b’abagore b’Abanyarwanda kandi twiyemeje guteza imbere uburyo bwo kwihangira imirimo ku bagore, atari muri Rwanda gusa ahubwo no ku Isi muri rusange.”
Na ho Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Versmessen Bert yashimye intambwe imaze guterwa na ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda.
Yagize ati “Guha ubushobozi abagore ni icyifuzo gikomeye gihuriweno n’Ububiligi n’u Rwanda. Hamwe n’umushinga Awa Prize, twishimiye ba rwiyemezamirimo b’abagore batsinze. Aba bagore bo mu Rwanda ni intangarugero ku bakobwa bakiri bato ndetse n’abagore mu Rwanda, Bubiligi ndetse no hanze yabyo.”
Uyu mushinga w’Ababiligi utera inkunga imishinga y’abagore bihangira imirimo itandukanye, aho batuye mu bihugu byose Enabel ikoreramo harimo n’u Rwanda.
Umushinga wa Enabel ufite intego zo kubaka Isi irambye aho abagore n’abagabo babaho bagengwa n’amategeko kandi bafite umudendezo no kwiteza imbere.
Uyu mushinga kandi ukorera mu bihugu 19 bitandukanye harimo; Ububiligi, Rwanda, Benin, Burkina Faso, u Burundi, Tanzania, Uganda, Central African Republic, DR Congo, Guinea, Ivory Coast, Jordan, Mali n’ibindi.
Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW