Nyuma y’uko abahinzi n’aborozi mu karere ka Nyagatare bagaragaje inyota yo guhabwa inguzanyo, Koperative Umwalimu SACCO yijeje abanyamuryango bayo ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri izashyiraho inguzanyo zerekeye ubuhinzi n’ubworozi.
Akarere ka Nyagatare nka kamwe kazwiho kuba igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu, ku bahinzi buhira ubu bakaba bageze kuri toni icyenda kuri hegitari, mu gihe aborozi bose hamwe babona umukamo wa litiro zirenga 100 ku munsi, nka gihamya y’ukuntu ubuhinzi n’ubworozi butunze benshi muri aka karere.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yatangaje ko bagenzuye bagasanga abanyamuryango babo bakeneye gushyirirwaho inguzanyo zerekeye ubuhinzi n’ubworozi, ndetse muri Nzeri 2024 bazashyiraho izo nguzanyo ku mugaragaro.
Yagize ati “Ni inguzanyo tuzashyiraho tugendeye ku musaruro umunyamuryango akura mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo koko tubone ko dushingiye kuri uwo musaruro tuzabona ubwishyu, ubwo bwoko bw’inguzanyo twabushyizeho, imwe izaba yitwa Aguka mwalimu indi yitwa Sarura mwalimu.”
Akomeza agira ati “Twaraziteguye turi kuzishyira muri sisiteme ,tuzazimurika muri Nzeri uyu mwaka, ariko kandi umunyamuryango asabwa kujya acisha amafaranga y’ubuhinzi n’ubworozi kuri konti ya Umwalimu SACCO.”
Bamwe mu banyamuryango ba Umwalimu SACCO bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko bagiye gushyirirwaho izo nguzanyo kuko zizabafasha mu iterambere cyane ko uretse kuba ari abarimu banakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Mukamusoni Claudette uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Rwensheke mu Murenge wa Gatunda yagaragaje ko hari byinshi izi nguzanyo zizabafasha mu iterambere ryabo.
yagize ati “Izo nguzanyo zirakenewe cyane kuko mu buzima bwacu bwa buri munsi tugomba kugira ikitwunganira nubwo turi abarezi kandi icyo kitwunganira kiva mu buhinzi n’ubworozi, tuzibonye byadufasha kubaka ubushobozi mu mibereho yacu.”
Rusine Innocent, umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagitumba yavuze ko ari ngombwa gushyiraho izi nguzanyo kuko muri aka Karere hakorerwa cyane ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Aka Karere gakorerwamo ibikorwa bibiri bibyara inyungu aribyo ubuhinzi n’ubworozi, tugarutse ku bworozi wenda, umuntu ukoze ubworozi atera imbere byihuse, urugero umworozi ajyana umukamo we ku ruganda rw’amata y’ifu kandi Leta yanongereye igiciro cy’amata. Ubuhinzi ni igikorwa giteje imbere Akarere ka Nyagatare kuko dufite amasambu yo guhinga kandi Leta yashyizeho amasoko y’ibigori iyo dukurikije inama duhabwa n’abayobora ubuhinzi tureza nta kibazo.”
Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe muri 2006, itangira kwakira ubwizigame muri 2007 mu gihe 2008 aribwo yatangiye gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo. Kuri ubu ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 134 mu Gihugu hose.
INZIRA.RW