Abasore n’inkumi bo mu karere ka Gicumbi bibumbiye muri koperative “Gicumbi New Vision Cooperative” barishimira ko umwuga wo gukora imbabura wabakuye mu bushomeri bwari bubarembeje, nyuma y’amezi 7 gusa bamaze bakora buri wese akaba ageze ku rwego rwo kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200 ku kwezi.
Imbabura bakora ni izirondereza amakara, zikagira uruhare mu kurengera ibidukikije nk’uko abazikora babyivugira.Mu kiganiro bagiranye na The New Times bagaragaje ko bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo bagakora uruganda runini.
Nyirimanzi Philbert, Perezida w’iyi koperative yagize ati “Dukora Imbabura zirondereza amakara tukazigurisha n’abaturage tugamije kurengera amashyamba bajyaga batema bashaka inkwi zo gucana.”
Nyirimanzi akomeza avuga ko kuri ubu imbabura bakora bazikora nk’akazi bahawe n’akarere kabo, ariko ngo intego bafite ni ugishinga uruganda rwabo bwite.
Ati “Buri umwe muri twe yishyurwa amafaranga 2700 kuri buri mbabura akoze kandi usanga ku munsi twese hamwe dukora Imbabura zitari munsi ya 200.”
Yakomeje avuga ko buri munyamuryango w’iyi koperative akora Imbabura zigera kuri 3 ku munsi, ati “urabyumva ko iyo ukoze imbabura zigera kuri 3 ku munsi ushobora gucyura amafaranga agera ku 10,000 frw ku munsi.”
Uru rubyiruko kugeza ubu rumaze gukora imbabura 6700, kandi intego ni uko ruzakora izigera kuri 23,400 akarere kazaha abaturage batishoboye muri gahunda yo kubarinda gukomeza kwangiza amashyamba bashaka ikwi zo guteka.
Izi mbabura zikorwa n’uru runyiruko zifite ubushobozi bwo kugabanya ikwi abaturage basanzwe batekesha ku rugero rwa 50 ku ijana.
Umuyobozi w’iyi koperative ahamya ko abayigize bose bamaze kwiteza imbere, aho bamwe baguze amasambu, amashyamba ndestse n’amatungo
Buri munyamuryango kandi yamaze gutanga amafaranga 50,000 y’umugabane shingiro buri wese agomba kuba afite muri koperative, ayo akaba ari nayo bazaheraho bashing uruganda rwabo bwite.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba igaragaza ko buri cyumweru hatemwa hegitari 380 z’amashyamba kugira ngo haboneke amakara n’inkwi abantu bifashisha bateka buri munsi.
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka ku mashyamba bikava ku rugero rwa 79,9/100 byariho muri 2018 bikagera ku rugero rwa 42/100 muri 2024 kandi hagashyirwa imbaraga mu gutera amashyamba mashya no gusazura ashaje.
Jean-Pierre Mugabo, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba avuga ko magingo aya hashyizweho ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti hirya no hino, ku buryo bizeye ko bizagira uruhare muri uwo mugambi wo kugarura amashyamba yari atangiye gukendera.