Abashoramari bo mu gihugu cya Slovakia bafite ikompanyi mpuzamahanga yitwa ROKOSAN batangije umushinga ukomeye wo kubaka uruganda rutunganya ifumbire y’imborera n’inyongeramusaruro ruzakorera mu gice cyahariwe inganda mu karere ka Bugesera.
Uru ruganda ruzajya rukora ifumbire mu myanda iva aho inkoko ziba ndetse no mu binono n’amahembe y’inka.
Mu minsi mike ishize Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Habyarimana Beata yakiriye abahagarariye uru ruganda, ubuyobozi bw’ikigo cya Slovakia gishinzwe iterambere mpuzamahanga, urwego rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi muri Slovakia ndetse n’abadipolomate b’icyo gihugu.
Intego y’uruzinduko rw’iryo tsinda rigari, yari ugushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwo ruganda rubyaza umusaruro umwanda uva aho inkoko ziba, amahembe n’ibinono by’inka, bikavamo ifumbire y’imborera kuri ubu ikenewe cyane ku isoko.
Urwo ruzinduko kandi rwari rugamije gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi bihuriye ku kuba bidakora ku nyanja.
Adam Szöke, umukozi w’ikompanyi Rokosan International yatangiye gukorera mu Rwanda umwaka ushize, yabwiye ikinyamakuru Doing Business ko iryo shoramari rya Miliyari zisaga 20 rigamije kuzana impinduka mu kubyaza umusaruro umwanda ukomoka ku matungo, ukavamo inyongeramusaruro.Yavuze ko uretse uruganda rugiye kubakwa, hazanashyirwaho amakusanyirizo y’iyo myanda hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Tuje gutangiza uruganda rukora inyongeramusaruro mu myanda y’amatungo iboneka inaha.Tugiye gukoresha imyanda ikomoka ku matungo by’umwihariko iva aho inkoko ziva, ibinono ndetse n’amahembe y’inka.Aya ni amahirwe akomeye cyane ku borozi ba hano mu Rwanda.”
Mbere y’uko batangiza uru ruganda, aba banyaburayi babanje gukora inyigo, basanga iyo myanda ikomoka ku matungo bazakoresha iboneka ku bwinshi mu Rwanda.
Ibarurishamibare rigaragaza ko umubare w’inka wazamutse ukaba ku nka 813,417 mu mwaka wa 1992, ukagera ku nka 1,449,888 mu mwaka wa 2020.
Naho ku bijyanye n’ubworozi bw’inkoko, umubare wazo wavuye ku nkoko Miliyoni 3,5 ugera ku nkoko Miliyoni 7,6 muri 2018, magingo aya uwo mubare ukaba wararushijeho kuzamuka nubwo nta barurishamibare riherutse gukorwa.
Mu Ugushyingo 2020, Leta y’u Rwanda yatangije umushinga wa Miliyari 15 wo guteza imbere ubworozi bw’inkoko, mu nyungu z’ishoramari ndetse no kurwanya imirire mibi.
Aba banya-Slovakia bavuga ko bashingiye ku kuba ibikoresho by’ibanze bazakenera biboneka mu Rwanda ku bwinshi, bizeye ko ku mwaka bazajya bakora litiro miliyoni 20 z’inyongeramusaruro.
Ba nyiri uru ruganda bahamya ko ruzubakwa mu byiciro bibiri, aho icya mbere kizaba cyuzuye mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2022.
Uretse urwo ruganda, bazanubaka laboratwari izajya ipimirwamo ubutaka ndetse igakora ubusesenguzi ku bivuye mu bipimo.
Uru ruganda ni urwa kabiri iyi kompanyi yubatse, nyuma y’urundi rwa karundura rwubatse iwabo.
Biteganyijwe ko abanyarwanda barenga 150 bazabonamo akazi ka buri munsi, kazabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.