Abanyarwanda barenga miliyoni 7.9 bagejeje imyaka y’ubukure bangana na 96% nibo bagerwaho na serivise z’imari, aho biyongereyeho 3% kuko mu 2020 bari bageze kuri 93%.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane, tariki 20 Kamena 2024 n’ubushakashatsi bushya muri raporo izwi nka FineScope yo muri uyu mwaka wa 2024.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ku bufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, akaba aribo babashije gushyira ahagaragara iyi raporo ya FineScope 2024.
Iyi raporo ya FineScope2024 igaragaza ko abakoresha serivise zo guhererekanya amafaranga bakoresheje ibigo by’itumanaho biyongereye cyane, kuko kuri ubu abarenga miliyoni 6.9 aribo bahererekanya amafaranga bakoresheje ibigo by’itumanaho.
Iyi raporo ya FineScope igaragaza ibikorwa by’imari birimo ukubitsa, kubikuza, kwizigama n’izindi serivise zitangwa n’amabanki, ibigo by’imari n’abandi bose bagenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
U Rwanda rukaba rufite intego ko abanyarwanda bose bagejeje imyaka y’ubukure bagomba kugerwaho na serivise z’imari 100%, gusa abagera ku 316,000 bangana na 4% nibo kugeza ubu bataragerwaho na serivise z’imari.
Kugeza ubu abanyarwanda miliyoni 8.2 nibo bagejeje imyaka y’ubukure, muri bo 69% batuye mu bice by’icyaho, naho abagore ni 52%. Muri aba baturage 87% batunze telefone, 44% ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30.
Ni mugihe kandi 67% bafite amashuri abanza gusubiza hasi, 7% ni abakozi ba leta cyangwa ibigo by’abikorera. 24% by’abanyarwanda bagejeje imyaka y’ubukure ni abahinzi, ndetse 11% bo barikorera ku giti cyabo.
INZIRA.RW